Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 3 mu korohereza Ibigo by’Ubucuruzi bigitangira

0Shares

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu koroshya gutangiza ibigo by’ubucuruzi, aho bifata iminsi 32 ku bigo by’imbere mu Gihugu naho ibyo mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.

Raporo ya Banki y’Isi ku bucuruzi n’ishoramari izwi nka Business Ready 2024 kandi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 8 mu bijyanye n’imitangire ya serivisi za Leta mu gihe ruri ku mwanya wa 17 ku Isi mu iyubahirizwa ry’amategeko mu bucuruzi n’ishoramari.

Iyi raporo yamurikiwe i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2024.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare, yasangije abitabiriye igikorwa cyo kumurika Raporo ya Banki y’Isi ku bucuruzi n’Ishoramari, Business Ready (B-READY 2024), uko impinduka mu iterambere ry’u Rwanda zashibutse ku guhuza imikoranire kwa Leta n’urwego rw’abikorera.

Yavuze ko kuva mu 2003 kugeza umwaka ushize, urwego rw’abikorera ku musaruro mbumbe w’igihugu rwikubye inshuro zisaga 14 kandi umusaruro w’umuturage w’u Rwanda wagiye uzamuka bitewe n’urwo ruhare abikorera bagira mu iterambere.

Yagize ati:“Dutekereza ko amavugurura akorwa mu bucuruzi aba ashingiye ku bintu bitatu; icya mbere ni ibiganiro bigenda bibaho hagati ya leta n’abikorera”.

“Mu Gihugu cyacu, urwego rw’abikorera na Leta, bafite urubuga bahuriramo bakaganira.”

Gatare yavuze ko amavugurura u Rwanda rwakoze arimo koroshya urujya n’uruza ari bimwe mu byorohereza abacuruzi n’abashoramari by’umwihariko abanyamahanga baba bashaka gushora imari mu Rwanda.

Ati:“Bamwe mu bari muri iki cyumba bashobora kuba babizi ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine ku Isi, aho umuturage wese ku Isi ashobora kurujyamo adasabwe viza, bagusinyira ugeze mu gihugu, uyibonera ku Kibuga cy’Indege, i Kigali ukihagera”.

“Icyo ni ikintu ibihugu byinshi bitangiye gushyira mu bikorwa kuko twabonye ko bishobora kuba ari ingirakamaro mu guteza imbere ubucuruzi.” (RBA)

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *