Banki y’Isi yashimye u Rwanda nk’Igihugu kidakora ku Nyanja gikorana bya hafi n’Abikorera

Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Victoria Kwakwa, yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja gitanga icyizere cyo kugera ku iterambere ryihuse kubera ubushake no gukorana bya hafi n’urwego rw’abikorera.

Yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Kane, tariki ya 7 Kamena 2024.

Ibiganiro Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagiranye n’Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Victoria Kwakwa byibanze ku kureba uburyo bwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda harimo gukorana n’abikorera muri iyi gahunda, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwita ku burezi budaheza n’ibindi.

Ibi byose bigamije kwihutisha iterambere mu kurushaho kuzamura imibereho y’abaturage.

Victoria Kwakwa asanga u Rwanda nta kabuza rwagera ku iterambere ryihuse mu by’ingufu kuko ari igihugu kigaragaza ubushake.

Yagize ati:“Twaganiriye ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, kuko nka banki y’Isi twemera ko ari ikintu cy’ingenzi mu iterambere. U Rwanda rero ni urugero rwiza ku bijyanye n’uru rwego, dufashe urugero ku byo rwagezeho mu myaka itarenze 15 ishize aho rwavuye kuri 6% rukagera hejuru ya 70%, tugasanga urwo ari urugero rwiza rwo kwigiraho.’’

Yavuze ko yeretswe imbaraga ziri gushyirwa muri uru rwego kugira ngo ibiciro bigabanuke.

Yakomeje ati:“Nabwiye Minisitiri w’Intebe ko nka Banki y’Isi dushyize imbere gufasha Afurika cyane iy’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo kugerwaho n’ingufu. Ibi biri mu ntego z’iterambere rirambye, ni intego ya 7, kandi nta kabuza tubona u Rwanda ruzabigeraho mu 2030.’’

Victoria Kwakwa yagaragaje ko imbogamizi u Rwanda rufite ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika hari uburyo bwo kuzihinduramo uburyo bwo gushaka ibisubizo kuko Afurika ifite ubutunzi bwinshi yakoresha mu gutera imbere.

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja gifite imbogamizi zirimo ko usanga gikenera byinshi mu bijyanye n’ikiguzi cy’ibikorwa bimwe na bimwe by’inganda n’ibindi kuko usanga ibikenerwa biva hanze y’igihugu kandi bisaba ko bica ahandi kugira ngo birugeremo, bigatuma bihenda.

Ati:“Ubu rero ni ukureba uburyo bwo gushaka uburyo bwo kwihuza n’ibindi bihugu ku buryo ibyo ukenera bikugeraho bitanyuze muri ubwo buryo bw’inyanja. Ibyo birimo ibikorwaremezo bihuza u Rwanda n’ibindi bihugu. Ese ni gute twakoroshya ubucuruzi tunyuze mu gukoresha ingendo zo mu kirere n’ibindi nk’ibyo?’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko ibiganiro nk’ibi biba bigamije kurushaho kureba uburyo bwo kunoza imikoranire mu kugera ku iterambere rirambye ry’Igihugu.

Banki y’Isi isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze mu nkunga igenera igihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere. Kugeza ubu impande zombi ziri gukorana mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ibidukikije, ubuhinzi, uburezi n’ibindi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *