Tariki ya 17 Gicurasi [5] 2025, Ikipe ya Rayon Sports yakiriwe n’iya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 28 muri 30 ya Shampiyona.
Uyu mukino wakiniwe kuri Sitade ya Bugesera iri mu Mujyi wa Nyamata, ntabwo warangiye nk’uko bisanzwe, kuko wahagarikiwe ku munota wa 57.
Ihagarikwa ryatewe n’imvururu za bamwe mu bafana bivugwa ko ari ab’Ikipe ya Rayon Sports, batishimiye imisifurire.
Nyuma yo kutishimira uburyo Ngaboyisonga Patrick, umusifuzi wakiranuraga izi kipe zombi, bamwe muri aba bafana bateye amabuye mu kibuga, Munyemana Hudu, wari komiseri w’uyu mukino yanzura ko uhagarikwa.
Muri Sitade, bibazaga ikigomba gukurikiraho. Bamwe bavugaga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga hashingiwe ku myitwarire y’abafana bayo, abandi bakavuga ko Bugesera ariyo ikwiriye guhanwa kuko yakiriye abafana barusha Sitade ubushobozi, abandi bakavuga ko Umusifuzi atabaye shyashya.
Ku wa mbere w’iki Cyumweru, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryisunze ingingo ya 21 y’amategeko yaryo ngengamyitwarire, umukino ugomba gusubirwamo, kandi ukazakomereza aho wari ugeze.
- Bamwe mu bafana ba Rayon Sports ntibashobotse, cyangwa barageragejwe ku mukino wa Bugesera?
Ubusanzwe, mu mukino habamo gutsindwa, gutsinda cyangwa kunganya. Umufana utemera ko ibi babaho, ntazina yabona ahabwa.
Gusa, n’ubwo bimeze bitya, bikunze gutaza ukutumvikana, bishingiye ku buryo uyu musaruro wabonetsemo.
Iyo ikipe yatsinzwe irusha mu kibuga nta zindi rwivanga zabayemo, abafana bararuca bakarumira. Ariko iyo babona ko habayemo kudahabwa ubutabera bukwiye, hari abo binanira kwihangana, bagakora nk’ibyagaragaye i Bugesera.
Henshi mu bihugu bitandukanye, hagiye hagaragara n’ibirenze ibyabaye i Bugesera, ariko wakwibaza uti [Kubera iki bigera kuri uru rwego].
Dufatiye urugero kuri uyu mukino, Rayon Sports yagiye kuwukina izi neza ko kuwutsinda bikomeza kuyifungurira amarembo yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Ku ruhande rwa Bugesera, kuwutsinda byayihaga amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere, mu gihe kwutsindwa, byari kuba bibaye nk’inzira iharuye ijya ku kiciro cya kabiri, ibyo abakeramurimo [Abaturage ba Bugesera], batashakaga kumva mu matwi yabo.
Ngaboyisonga Patrick, Umusifuzi wahawe uyu mukino, n’umwe mu batavugwaho rumwe mu basifura imbere mu gihugu.
Ibi byahumiye ku mirari, ubwo abakunzi ba Rayon Sports bamenyaga ko ariwe uzabasifurira, mu gihe nyamara bamushyira mu majwi, cyane ko ariwe wasifuye mukino wafashwe nk’ikinamico, ubwo APR FC yatsindiraga i Rubavu, Rutsiro FC ibitego 5-0.
Uburyo yitwaye i Bugesera, n’ubwo uwari umushinzwe uwo munsi, komiseri Munyemana Hudu yamushimye, ariko hari ibitaravuzweho rumwe.
Ibyafashwe nko kwanga nkana penaliti bivugwa ko yari yakorewe Biramahire wa Rayon Sports, no gutanga iya Bugesera nayo itaravuzweho rumwe, yakozwe na Hakim Bugingo, byakuriye ubu bushyamirane.
Ntabwo ubusanzwe gushyamirana muri Siporo bikwiye, cyane ko rimwe mu mahame yayo, ari ugukina mu bworoherane no guhuza abantu.
Gusa, inzego bireba iyo zirangaye bikagera ku kigero aho kwihangana binanira ikiremwamuntu, ntabwo ari ibyo gushimwa.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bukwiriye kwigisha bamwe mu bafana ko byanze bikunze mu mukino habamo ibintu bitatu [Gutsinda, gutsindwa, kunganya], bityo kimwe muri ibi, bagatozwa kucyakira.
Abasifuzi b’imbere mu gihugu, ntabwo bakwiririye kumva ko gutanga ubutabera bw’uruhande rumwe bibubahisha, ahubwo bibateza urubwa. Cyane ko nyuma y’umwuga wo gusifura, bisanga muri Sosiyete aho bahura n’abandi bantu mu buzima bwa buri munsi.
Ku ruhande FERWAFA, ikwiriye kumenya ko mu gihe hari imikino itari kuvugwaho rumwe, atari byiza kuyitangaho abasifuzi nabo batavugwaho rumwe, n’ubwo nta kipe yemerewe kwihitiramo abagomba kuyisifurira.
Amakuru THEUPDATE yabonye, n’uko Abafana ba Rayon Sports batazongera kwemererwa kureba imikino ibiri isigaye ya shampiyona, hashingiwe ku myitwarire yabaranze mu mukino bahuyemo na Bugesera FC.