Balloon d’Or zisigaye ku Mugabane w’u Burayi zirabarirwa ku Ntoki

0Shares

Uvuze ko Umugabane w’i Burayi wabaye Ubukombe mu  kugira Shampiyona zifite abakinnyi bakomeye ku Isi ntago waba wibeshye. Gusa, kugeza ubu uyu Mugabane usigaranye Ballon d’Or imwe gusa nyuma y’igenda ry’ibihangange byazegukanye.

Ballon d’Or ni igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi kikaba gitangwa buri mwaka.

Kugeza ubu umukinnyi ufite iki gihembo inshuro nyinshi ni Lionel Messi wagitwaye inshuro 7 agakurikirwa na Cristiano Ronaldo wacyegukanye inshuro zigera kuri 5.

Abakinnyi 4 ni bo bonyine bafite Ballon d’Or bagikina, gusa bose bari kugenda bahunga umugabane w’i Burayi kuko umukinnyi umwe niwe uhasigaye gusa.

Byatangiye Cristiano Ronaldo ariwe uharurira abandi inzira mu mpera z’umwaka ushize ava muri Manchester United yo mu gihugu cyo mu Bwongereza, yerekeza muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia aho ahembwa ibifurumba by’amafaranga.

Cristiano Ronaldo yabimburiye abandi bakinnyi bafite Ballon d’Or gusohoka ku mugabane w’i Burayi

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umukinnyi wa kabiri ufite Balloon d’Or nawe byemejwe ko agiye kuva ku mugabane w’iburayi akerekeza muri Saudi Arabia, uwo ni Karim Benzema wafashe umwanzuro wo kuva muri Real Madrid akerekeza muri Al Ittihad aho azajya ahabwa akayabo.

Ku munsi w’ejo umukinnyi wa 3, Lionel Messi nawe yatangaje ko agiye gukinira Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bivuze ko mu bakinnyi 4 bagikina batwaye Ballon d’Or, umukinnyi umwe gusa ari we ukina ku mugabane w’iburayi kandi ariho hari hazwiho kugira amakipe afite abakinnyi bakomeye ku Isi.

Luka Modric watwaye Ballon d’Or ya 2018 ukina muri Real Madrid, niwe wenyine usigaye ku mugabane w’iburayi.

Ibi bikomeje kwerekana ubukaka bw’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane buri kugenda buyoyoka.

Cristiano Ronaldo yegukanye Ballon d’Or inshuro zigera kuri 5

 

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or inshuro 7

 

Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or imwe (1)

 

Luka Modric watwaye Ballon d’Or yo mu Mwaka w’i 2018 niwe wenyine usigaye ku Mugabane w’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *