Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya Basketball, APR BBC, yatomboye kuzacakirana na Nairobi City Thunder yo muri Kenya mu mukino uzafungura iya BAL [Basketball Africa League] mu cyerekezo cya Nile Conference.
Iyi mikino iteganyijwe kubera i Kigali guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi [5] 2025.
Uretse Nairobi City Thunder, APR BBC isangiye itsinda na Ahli Tripoli yo muri Libya na Made By Basketball [MBB] yo muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo guhura na Nairobi City Thunder kuri uyu wa Gatandatu mu mukino ufungura, bukeye bwaho ku Cyumweru, APR BBC izisobanura na MBB, mu gihe izasoza imikino yo mu itsinda tariki ya 20 Gicurasi [5], icakirana na Al Ahli Tripoli.
Ubwo iyi mikino izaba irangiye, hazahita hakurikiraho iyo kwishyura. Tariki ya 22 Gicurasi [5], APR BBC izisobanura na MBB, ku ya 24 Gicurasi [5] ikine na Al Ahli Tripoli, mu gihe izasozanya na Nairobi City Thunder tariki ya 25 Gicurasi [5] 2025.
Imikino ya nyuma ya BAL yo muri uyu Mwaka w’i 2025, izakinirwa muri Afurika y’Epfo hagati ya tariki 06-14 Kamena [6] 2025.
Izitabirwa n’amakipe 8 yahize ayandi mu byerekezo bitatu yagabanyijwemo aribyo [Kalahari, Nile na Sahara].
Gahunda y’imikino ya Nile Nile Conference:
Tariki ya 17/05/2025
- MBB Vs Libya’s Al Ahli Tripoli 2:30 pm
- APR Vs NCT 5:30 pm
Tariki ya 18/05/2025
- NCT Vs Al Ahli Tripoli 2:30 pm
- MBB Vs APR 5:30 pm
Tariki ya 20/05/2025
- NCT Vs MBB 4pm
- APR Vs Al Ahli Tripoli 7pm
Tariki ya 22/05/2025
- Al Ahli Tripoli Vs NCT 4pm
- APR Vs MBB 7pm
Tariki ya 24/05/2025
- MBB Vs NCT 2:30 pm
- Al Ahli Tripoli Vs APR 5:30 pm
Tariki ya 25/05/2025
- Al Ahli Tripoli Vs MBB 2:30 pm
- NCT Vs APR 5:30 pm.