Ba Mukerarugendo barohamiye mu Mazi y’Ubutaliyani

Nk’izindi mpanuka zihitana ubuzima bw’abatari bake mu Mihanda, izo mu Mazi Magari (Ibiyaga) nazo zihitana abatari bacye bur Mwaka.

Impanuka y’Ubwato bwarimo ba Mukerarugendo yahitanye 4 muri  20 bwari butwaye, 5 bajyanwa mu Bitaro nyuma yo gutabarwa.

Barohamye nyuma y’Umuyaga mwinshi wari mu Kiyaga cya Maggiore mu Majyaruguru y’u Butaliyani.

Ikinyamakuru cy’Aabongereza BBC dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byavuze ko Ubwato bwarohamye ku Cyumweru mu masaha y’Umugoroba, hagati y’imijyi ya Sesto Calende na Arona.

Amakuru ataremezwa mu bitangazamakuru byo mu Butaliyani avuga ko abagenzi b’ubwo bwato bari Abongereza, Abataliyani n’Abisiraheli.

Perezida w’Akarere ka Lombardy, Attilio Fontana, yavuze ko “ibi bintu bikomeye cyane” kandi byatewe n’ikirere kibi.

Kuri Facebook, yavuze ko ubwo bwato bwari bufite metero 16 (52ft) kandi bwari bwarahawe akazi na ba mukerarugendo.

Nk’uko Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bibitangaza ngo ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 25 bizihizaga isabukuru y’amavuko igihe umuyaga wazaga hejuru y’ikiyaga, nyuma ugahinduka “umuraba muto”.

Ubwato bwazengurutse hanyuma burarohama.

Abantu bose bari mu bwato bagiye mu mazi, ariko benshi mu bagenzi boze bagera ku nkombe cyangwa barokowe n’andi mato.

Abashinzwe ubutabazi hamwe na kajugujugu bihutiye gufasha mu gushakisha ku mpera y’ikiyaga, maze ambilansi nyinshi na ambulance yo mu kirere nazo zihita zihagera.

Video yasangijwe n’abashinzwe kuzimya umuriro, yerekanaga intebe n’indi myanda ireremba mu mazi menshi.

Ikiyaga cya Maggiore, mu majyepfo ya Alpes, gisangiwe n’U Butaliyani n’Busuwisi kandi ni ahantu nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo.

Muri ako gace hagaragaye ikirere kibi ku cyumweru, mu gihe ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cy’u Butaliyani cyaburiye abantu ko n’inkuba ziri bukubite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *