Athletisme: Sina Gerald AC yegukanye Shampiyona, Umutesi Magnifique yerekana Impano idasanzwe

0Shares

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kamena 2023, mu Karere ka Bugesera kuri Sitade ya Bugesera habereye imikino ya Shampiyona y’imikino ngororamubiri izwi nka “National Track and Field Championship 2023”.

Iyi mikino yari yitabiriwe n’amakipe anyuranye asanzwe abarizwa muri iri Shyirahamwe, arimo; APR AC, Police AC, UR-Huye AC, Kavumu AC, Kamonyi AC, NAS AC, Rutsiro AC na SINA Gerald AC.

Amwe mu makipe atitabiriye uyu munsi, arimo; Rwamagana AC, Nyaruguru AC na Nyamasheke AC.

Guhera ku isaha ya saa tatu n’igice, abakinnyi bari batangiye kurushanwa mu byiciro binyuranye birimo; Metero 1000, metero 1500, metero 800, metero 400, metero 200, metero 100, metero 400 gukuba 4, metero 100 gukuba 4, kugunya Intosho, gutera Ingasire, gutera Umuhunda no gusimbuka Umurambararo.

Ku ikubitiro, abakinnyi basiganywe muri Metero 1000 mu kiciro cy’abagabo n’abagore, iyi ntera yegukanwa na Nsabimana Jean Claude wa APR AC akoresheje iminota 30,28,91 mu gihe mu kiciro cy’abagore yatwawe na Mutuyimana Beretilida w’ikipe ya SINA Gerald akoresheje iminota 37,01,11.

Uko abakinnyi bakurikiranye muri Metero 1000

Abagabo:

  1. Nsabimana Jea Claude: 30:28:91 (APR AC)
  2. Enock Ndagijimana: 32:33:41 (Police AC)
  3. Izerewuse Valentin: 32:57:66 (Sina AC)

Abagore:

  1. Mutuyimana Beretilida: 37:01:11 (SINA)
  2. Abijuru Francine: 38:12:89 (Police AC)
  3. Umugwaneza Jeanine: 43:44:12 (Kavumu AC)

Nyuma yo gusiganwa Metero 10000, hakurikiyeho Metero 100 mu byiciro byombi.

Uretse iyi ntera kuba ari ngufi ndetse ikaba ikundwa n’abatari bacye, kuri iyi nshuro yari ifite umwihariko mu kiciro cy’abagore, kuko hagaragaye Umukinnyi mushya udasanzwe, Umutesi Uwase Magnifique ukinira ikipe ya Kamonyi.

Mbere y’uko Umutesi Uwase Magnifique atangira gukora ibitangaza muri Metero 200, 400 na 800, ikiciro cy’abagabo nicyo cyabanje guseruka.

Muri iki kiciro, umwanya wa mbere wegukanywe na Nsanzumuhire Benso w’ikipe ya SINA AC akoresheje amasegonda 11 n’ibyijana 20.

Mu gihe mu bagore ariho amaso y’abari bitabiriye iyi mikino yatangiye kubona ibitangaza, aho Umutesi Uwase Magnifique yatunguraga abantu kuko yari yitabiriye iyi mkino ku nshuro ya mbere.

Umutesi Uwase Magnifique yegukanye metero 200, 400 na 800. Uku kwitwara neza kwe kwatunguye abatari bacye, gusa hari abamushidikanyagaho bibaza ko yaba atari Umukobwa. Gusa, Amakuru yizewe THEUPDATE yavanye i Nyamata ni uko yapanje gupinwa kandi hasangwa koko ari Umukobwa.

Uko abakinnyi barushanyijwe mu ntera ngufi

Abagabo (Metero 100):

  1. Nsanzumuhire Bensomin:11’’20 (Sina AC)
  2. Ntwari Jacques:11”27 (UR Huye AC)
  3. Tuyishime Sadjat :11”65 (Rutsiro AC)

Abagore (Metero 400)

  1. Umutesi Magnifique: 53”79”’
  2. Iribagiza Honorine: 55”57”’
  3. Uwiduhaye Triphine: 1’04”03”’

Ikipe ya SINA Gerald AC yegukanye iri rushanwa mu kiciro cy’abagore ndetse no muri rusange iba ikipe yahize izindi, ibikesha kwegukana Imidali 15 ya Zahabu, 8 y’Umuringa n’i 3 ya Feza.

Mu kiciro cy’abagabo, iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye), ibikesha kwegukana Imidali 6 ya Zahabu, 1 w’Umuringa n’i 3 ya Feza.

Aganira n’Itangazamakuru nyuma yo gutungura abatari bacye bari bitabiriye iyi mikino, Umutesi Uwase Magnifique yagize ati:”Ni ku nshuro ya mbere nitabiriye Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri. Ntabwo nari nsanzwe nzi abakinnyi twahanganye uyu munsi. Icyo nakoze nakurikije inama nahawe n’umutoza wange kandi zangejeje ku ntsinzi”.

“Nyuma yo kwanikira abo twari duhanganye, ndasaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri gukomeza kumba hafi, bakanshakira amarushanwa menshi yaba imbere mu gihugu no hanze”.

“Abandi bakinnyi nahuye nabo uyu munsi nabonye bari bakomeye, ariko nabarushije imbaraga ndabatsinda. Ntabwo bakwiye kuntinya kuko ndi mugenzi wabo, ahubwo dufatanyirije hamwe tugakorana imyitozo aho biri ngombwa twazageza Igihugu kuri byinshi”.

Mu butumwa yageneye amakipe yitabiriye iri rushanwa, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri mu Rwanda, Omer Ndekezi yasabye abakinnyi kujya babyaza umusaruro iyi mikino, kuko iyo bayikozemo ibihe byiza bibahesha itike yo kwitabira imikino inyuranye yo ku rwego mpuzamahanga bahagarariye Igihugu.

Ati:”Imikino nk’iyi itegurwa mu rwego rwo gukomeza kubafasha kutirara no kugira intego. Kuyikina ntabwo bivuze gusa kwegukana ibikombe, ahubwo muge mucungana no gukora ibihe byize bibahesha kuzaserukira Igihugu mu marushanwa atandukanye mpuazamahanga”.

“Uretse imikino y’uyu munsi, mbere y’uko uku Kwezi gusoza nabwo hazakinwa imikino y’imiyoborere myiza izabera mu Karere ka Huye ntagihindutse, nayo muzayitwaremo neza kuko amakipe muherereyemo aba yabateguye”.

Yasoje yibutsa ko mu mpera z’iki Cyumweru twatangiye hazakinwa Irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali, asaba abakinnyi bagaragaye uyu munsi kuzaza gushyigikira bagenzi babo bari mu ikipe y’Igihugu ndetse nabo bagakomeza gukora neza kugira ngo bazayigemo mu yandi marushanwa ari imbere.

Twakwibutsa ko iyi mikino yakinwe hatarimo abakinnyi basanzwe bafite amazina akomeye imbere mu gihugu basaga 20 kuko bari mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu yitegura gukina Irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali ‘Kigali International Peace Marathon’, rizakinwa tariki ya 11 Kamena 2023.

Amafoto

Image
Ikipe ya SINA Gerald AC yegukanye igikombe rusange cy’Irushanwa ndetse inahiga izindi mu bagore zirimo APR AC na Police AC

 

Image

Image
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye yegukanye igikombe mu bagabo ihigitse Police AC, na APR AC

 

Image

Image
Umutesi Uwase Magnifique w’Imyaka 19 gusa y’amavuko yatunguye abatari bacye bari bitabiriye iyi Shampiyona

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *