Ikipe ya Rwiyemezamiro ukorera mu Karere ka Rulindo, Sina Gérald, (Sina Gérald AC) n’iya Polisi y’Igihugu (Police AC), zegukanye Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri yakiniwe mu Karere ka Bugesera, kuri Sitade ya Nyamata.
Sina Gérald AC yegukanye Shampiyona mu Kiciro cy’abakiri bato, mu gihe Police AC yegukanye Shampiyona mu kiciro cy’abakuru.
Iyi Shampiyona yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), yitabiriwe n’Amakipe 10 agizwe na; Sina Gérald AC, Police AC, NAS AC, APR AC, Nyaruguru AC, Vision Jeunesse Nouvelle AC, Rwamagana AC, Rutsiro AC, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR AC), ndetse n’Ikipe ya Kavumu AC.
Ni Shampiyona yakinwe n’abakinnyi basaga 250 barushanyijwe mu kiciro cyo gutera Umuhunda, Gusimbuka Umurambararo, Gusimbuka Inyabutatu, Gutera Ingasire, Kujugunya Intosho, Intera ya Kilometero 10 na Kilometero 3, Metero 200, Metero 400, Metero 800, Metero 1500 ndetse na Metero 1 gukuba 4 (100m × 4).
Iyi Shampiyona yari ifite umwihariko, kuko yari igamije gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Mpuzamahanga itandukanye, irimo izabera muri Kameroni n’ahandi.
Umwe mu musaruro waranze iyi Mikino
- Metero Ibihumbi 10 (Abagabo)
1.Mutabazi Emanuel (Police AC)
2. Hitimana Noel (APR AC)
- Metero Ibihumbi 10 (Abagore)
1.Imanizabayo Emeline (Sina Gérald AC)
2.Niyonkuru Frolance (Sina Gérald AC)
3.Nibishatse Angelique (APR AC)
- Metero 1500 (Abagabo)
1.Ingabire Victor (APR AC)
2.Christophe (APR AC)
3.Nzayisenga (Police AC)
- Metero 1500 (Abagore)
1.Imanizabayo Emeline (Sina Gérald AC)
2.Niyonkuru Frolance (Sina Gérald AC)
3.Nyirabizeyimana Diane (Police AC
- Metero 400 (Abagabo)
1.Baraka Bruno (Vision Jeunesse Nouvelle AC)
2.Nsanzumujire Benjamin (Sina Gérald AC)
3.Ishimwe Yves (Rwamagana AC)
- Metero 400 (Abagore)
1.Umutesiwase Magnifiqie (APR AC)
2.Nyirabizeyimana Diane (Police AC)
3.Clementine (Nyamasheke AC)
- Metero 100 (Abagabo)
1.Nsengiyumva Justin (Police AC)
2.Nsanzumuhire Benjamin.
Nyuma yo kwegukana iyi Shampiyona mu kiciro cy’abakiri bato, Umutoza w’Ikipe ya Sina Gérald AC, Kanyabugoyi Anicet yagize ati:“Twifuzaga kwegukana Ibikombe byombi, ariko ntabwo byakunze. Twagerageje ibishoboka byose, ariko Ikipe yaduhize mu bakuru yaturushije Umudali umwe (1), bityo ntabwo twagaya umusaruro twabonye”.
Yunzemo ati:“Tugiye kuvugana n’Umuyobozi wacu, Sina Gérald, turebe ahabuze imbaraga, ku buryo indi mikino tuzongera kwisubiza ikuzo”.
“Imidali yose ya Zahabu mu kiciro cy’abakiri bato yatwawe n’Ikipe yacu, bikaba ari ubutumwa bw’uko ibyo dukora bitanga umusaruro kandi ni n’ubutumwa ku yandi makipe”.
Ku ruhande rw’Umutoza w’Ikipe ya Police AC, Rukundo Sylvain, yagize ati:“Nyuma y’Amezi hafi Atatu (3) twitegura iyi Mikino, ibyo twaruhiye tubiboneye umusaruro. Kwegukana Igikombe ku Ikipe ya Police AC n’ishema kuri twe kandi bivuze byinshi ku buyobozi bwa Polisi muri rusange”.
Yakomeje agira ati:“Ikipe yacu yarushije izindi mu kurushanwa Intera ndende, aho abakinnyi bacu beretse mu bworo bw’Ikirenge abo bari bahanganye, gusa n’izindi ntera tuzkomeza gushyiramo Imbaraga, ku buryo Imidali izakomeza gutaha ku Kacyiru”.
“Nk’Umutoza mushya w’Ikipe ya Polisi AC, intego n’ugukomereza aha, tukitegurira gutwara andi marushanwa, arimo ay’imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.
Agaruka kuri iri Rushanwa, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri, Bwana Bigirimana Anastase yagize ati:“Nk’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri, abakinnyi batweretse ko urwego rwabo ruri hejuru, ikibura ari Amarushanwa menshi, kandi twiteguye kubashimira ahabarya”.
“Urebye nk’ibihe bakoze, n’ibihe twashimye, kuko benshi muri bo n’abakiri bato. Bityo, biratwereka ko ahazaza h’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda hari mu biganza byiza”.
Amafoto