Athletics: Sina Gérard AC na APR zahize andi makipe mu irushanwa ryo Kwibuka (Amafoto)

Ikipe ya Sina Gérard AC n’iy’Ingabo z’u Rwanda [APR AC], zahize andi makipe mu mikino yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda [RAF].

Iyi mikino yakinwe kuri iki Cyumweru, yabereye muri Sitade Amahoro, yitabirwa n’amakipe yose y’imbere mu gihugu.

Aya yari agizwe na; APR AC, Police AC, Groupe Scolaire St Aloys AC, Sina Gérard AC, Rutsiro AC, Vision Jeunesse Nouvelle AC, Nyaruguru AC, Nyamasheke AC, Kavumu AC, Ecole Primaire Taba AC, UR Huye AC, UR Remera AC, UR Gikondo AC, UR CST AC, UR Busogo AC na UR Rwamagana AC.

Ni ku nshuro ya mbere amakipe y’Amashami ya Kaminuza y’u Rwanda yitabiriye Imikino Ngororamubiri kuri uru rwego.

Bitandukanye n’uko imikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, iy’irushanwa ryo Kwibuka yitabiriwe by’umwihariko n’umubare munini w’urubyiruko.

Yakinwe mu byirimo birimo; Metero 5000, Umurambararo, Gutera Ingasire, Metero 150, Metero 500, Gutera Umuhunda, Metero 3000, Metero 600, Metero 1000, Metero 2000, Kujugunya Intosho, Metero 60, Gusimbuka Inyabutatu, Musimbuka 2x2x400m, Gusimbuka 4x1500m, Gusimbuka 4x800m, Gusimbuka 4x200m.

Mu kiciro cy’abahungu bakuru, APR AC yabaye iya mbere, ikurikirwa na Sina Gérard AC, mu gihe Nyamasheke AC yabaye iya gatatu.

Mu bakobwa bakuru, Sina Gérard AC yabaye iya mbere, APR VC iba iya kabiri, Nyamasheke yegukana umwanya wa gatatu.

Mu bakiri bato mu kiciro cy’abahungu, Ikipe ya Sina Gérard AC yabaye iya mbere, ikurikirwa na Groupe Scolaire St Aloys AC, mu gihe Nyaruguru yegukanye umwanya wa gatatu.

Mu bakiri bato mu kiciro cy’abakobwa, Ikipe ya Sina Gérard AC yahize izindi, ikurikirwa na Groupe Scolaire St Aloys AC na Ecole Primaire Taba AC.

Visi Perezida wa mbere w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Bigirimana Anastase, akomoza kuri iri rushanwa, yagize ati:”Twateguye Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze muri Siporo, nk’ishingano ya buri Munyarwanda, kwibuka amateka asharira Igihugu cyacu cyanyuzemo. Urubyiruko rwacu [Abakinnyi] twabaganirije amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo kugeza akigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubasaba ko bagomba guharanira ko bitazongera ukundi, haba mu Rwanda n’ahandi”.

Anicet Kanyabugoyi, Umutoza w’Ikipe ya Sina Gérard AC yakusanyije Imidali n’Ibikombe byinshi kurusha andi makipe, akomoza ku kamaro k’iri rushanwa n’igisabwa abaryitabiriye, yagize ati:”Kuri twe rivuze byinshi. Turibuka bagenzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twabigaragaje dufata Umunota wo Kubibuka mbere y’uko dutangira kurushanwa. Mu irushanwa nyirizina, twegukanye ibikombe byose uretse igikombe cy’abagabo. Mu bikombe 4 byakiniwe twegukanye 3. Uyu musaruro nk’Ikipe ya Sina Gérard AC wadushimishije, turashimira Umuyobozi wacu Sina Gérard ndetse tunasaba abakinnyi gukomerezaho”.

Yasoje agira ati:”Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba abakinnyi kunga ubumwe kandi duhamya ko kugeza ubu bari mu murongo mwiza kandi turabasaba gukomerezaho”.

Nsabimana Jean Claude, kapiteni w’Ikipe ya APR VC yegukanye Igikombe mu kiciro cy’abagabo, akomoza kuri iri rushanwa n’umusaruro barikuyemo, yagize ati:”Twishimiye ko ubuyobozi bwateguye by’umwihariko iri rushanwa, kuko rivuze byinshi kuri twe nk’abakinnyi. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nta gice itagezemo cyane abakinnyi bagenzi bacu bishwe bazizwa uko bavutse. Iyo dukina iri rushanwa, tuzirikana bagenzi bacu ndetse duharanira ko bitazongera ukundi. Nka Kapiteni w’Ikipe ya APR AC ndashimira bagenzi banjye bakoze ibishoboka byose ngo twegukane iki gikombe ndetse n’ubuyobozi bw’Ikipe yacu buba bwakoze byose ngo tubigereho”..

Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ribaye mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka izageza tariki ya 04 Nyakanga 2025.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31, ni ku nshuro ya mbere Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda riteguye  irushanwa ryo kwibuka mu buryo bwihariye, kuko ubusanzwe ryavangwaga n’andi marushanwa.

Rikinwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Irushanwa mpuzamahanga ry’imikino yo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali International Peace Marathon riteganyijwe mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gatandatu.

Amafoto

May be an image of 7 people and text that says "RWANDA TACKEPIELD SWANDA ACK FIELD AIE AMAL MAC mA"

May be an image of 5 people and text that says "本 AKABANCA SINA SINACERARD HERARD ATHLETOCS CLUB AKAND SINA nah 2 SG AKARUSH SG alcs wwk.ainarwanda.rw Pyaw"

May be an image of text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 1 person, playing football, playing American football and text that says "NIKE A AgARUSI NTTHE BOYS OUTH CLUB WINNER NIKE SC Athletics cl"

May be an image of 1 person, playing football, playing American football and text

May be an image of 2 people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 8 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 2 people, people playing football and text

May be an image of 4 people, people playing football and text

May be an image of 5 people, people playing football and text

May be an image of 8 people, people playing football and text

May be an image of 4 people, people playing football and text

May be an image of 4 people, people playing football and text

May be an image of 3 people, people playing football and text that says "/6 WAN RWANDA VISIT ND N"

May be an image of 3 people, people playing football and text that says "E APRA.C. APR A.C."

May be an image of 6 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *