Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda [RAF], ryatangiye gutegura abakinnyi bazahagararira Ikipe y’Igihugu muri Marato mpuzamahanga ya Kigali [Kigali International Peace Marathon].
Iyi Marato igiye gukinwa ku nshuro ya 20, iteganyijwe gukinirwa i Kigali tariki ya 08 Kamena [6] 2025.
Mu rwego rwo kuyitegura, abakinnyi 11 bazahagararira Igihugu mu byiciro bitandukanye, batangiye umwiherero kuri uyu wa 26 Gicurasi [5] 2025.
Kigali International Peace Marathon yitabirwa n’abakinnyi bavuye imihanda yose y’Isi kuva mu 2005.
Ikinwa abakinnyi basiganwa intera ya Marato [42.195 KM], kimwe cya kabiri cya Marathon [(21097 KM] n’intera ya Kilometero 10 [10 KM], ibizwi nka Run for Peace.
Ibinyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter, kuri uyu wa mbere, RAF yatangaje ko aba bakinnyi bazatozwa na Kanyabugoyi Anicet afatanyije na Karasira Eric.
Kuri iyi nshuro, u Rwanda ruzaserukirwa mu ntera ya Marato mu bagabo na kimwe cya kabiri cya Marato mu bagabo n’abagore.
Aba bakinnyi bakuwe mu makipe ya: APR AC, Sina Gerard AC na Police Police AC, bari gukora umwiherero bacumbitse kuri La Palisse Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Kigali International Peace Marathon izenguruka muri bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali, ikaba itangirira ndetse ikanasorezwa kuri BK-Arena.
Akomoza kuri Kigali International Peace Marathon y’uyu Mwaka, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, Col (Rtd) Lemuel Kayumba yagize ati:“Turifuza ko Kigali International Peace Marathon igomba kuba isiganwa rihiga ayandi ku Mugabane w’Afurika mu Mwaka utaha [2026]. Iri ibi, duteganya ko bitarenze mu 2029, Kigali International Peace Marathon izaba ari rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi”.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bagizwe na:
Victor Ingabire, Jean Claude Nsabimana, Manirafasha Primien na Emmanuel Nshimiyimané. Aba bazakina kimwe cya kabiri cya Marato mu kiciro cy’abagabo. Abazakina Marato bagizwe na Fidele Ntirenganya ndetse na Noel Hitimana.
Kimwe cya kabiri cya Marato mu kiciro cy’abagore kigizwe na: Adeline Musabyeyezu, Niyonkuru Florence, Ibishatse Angelique, Emeline Imanizabayo na Jeanne Gentille Uwizeyimana.
Amafoto