AS Kigali yafashe mu Mugongo Umuryango wa Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukongya’ wapfiriye mu Kibuga

0Shares

Kuri uyu wa Gatandatu, inkuru y’akababaro yatashye mu Mitima y’abakunzi ba Ruhago mu Rwanda by’umwihariko Ikipe ya AS Kigali, nyuma yo kumva inkuru y’Urupfu rwa Myugariro wayo Ahoyikuye Jean Paul wari uzwi nka Mukonya, wapfuye aguye mu Kibuga aho yakoreraga imyitozo.

Urupfu rw’uyu mukinnyi rwabaye ubwo yagonganaga n’Umunyezamu, ubwo yari mu mukino wabereaga i Mageragere akagongana n’Umunyezamu, nyuma akamira Ururimi nk’uko amakuru y’abari aho abivuga.

Nyuma y’iyi mpanuka, yihutanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), gusa ntabwo yabashije kurusimbuka nk’uko byahamijwe n’Umuganga wamukurikiranaga.

Nyuma yo kumva iyi nkuru y’akababaro, Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe mu Mugongo Umuryango w’uyu mukinnyi bubinyujije mu Butumwa bwanditse ku Rubuga Nkoranyambaga rwa  X yahoze ari Twitter.

Bugira buti:“Tubikuye ku Mutima, twashenguwe no kumva inkuru y’Urupdu rwa Ahoyikuye Jean Paul. Umurage yadusigiye haba mu Kibuga no mu Buzima busanzwe ntabwo bizigera byibagirana. Imana imwakire mu Bayo, aruhukire mu Mahoro”.

Uyu mukinnyi wagiye muri AS Kigali avuye muri Kiyovu Sports, yitabye Imana afite Imyaka 27 gusa y’Amavuko.

Amafoto

The New Times

May be an image of 3 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 4 people, people playing football and ambulance

May be an image of 7 people, people playing football and people playing American football
Mukonya, uwa kabiri uvuye inyuma, iyi niyo foto ye ya nyuma yagaragaye akiri mu nzima. Aha hari mbere y’uyu mukino w’imyitozo yapfiriyemo.

Image

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *