Ikipe y’Umujyi wa Kigali y’Abagore, AS Kigali WFC, yatangaje ko yatandukanye na Théogenie Mukamusonera nyuma y’Imyaka 2.
Aya makuru yahamijwe n’umuyobozi w’iyi Kipe, Marie Josée Twizeyeyezu kuri uyu wa 07 Gashyantare 2024.
Amakuru y’uko Mukamusonera atakiri Umutoza wa AS Kigali WFC, yatangiye kujya hanze nyuma y’uko atagaragaye ku mukino iyi kipe yaguyemo miswi na Indahangarwa WFC ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize.
Ahamya iby’aya makuru, Twizeyeyezu yatangarije Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru agira ati:“Nibyo koko ntabwo Mukamusonera akiri Umutoza wacu”.
Amakuru yerekeza Mukamusonera hanze y’Umuryango wa AS Kigali WFC yatangiye gucicikana nyuma y’uko ananiwe kumvikana na bamwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe ndetse na bamwe mu bo bafatanya gutoza iyi kipe.
Mukamusonera yageze muri AS Kigali WFC avuye mu ikipe ya Fatima WFC mu 2022.
Yaherukaga kugaragara ku Ntebe y’abatoza ba AS Kigali WFC tariki ya 01 Gashyantare 2024, mu mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Intwali, wabahuje na Rayon Sports WFC.
Uyu mukino warangiye AS Kigali WFC iwutsinze ku ntsinzi y’igitego 1-0.
Kugeza ubu, Saida Ntagisanimana yasigaranye inshingano zo gutoza iyi kipe, mu gihe igishakisha Umutoza mushya.