Arabiya Sawudite yikuye mu masezerano na USA nyuma yo gutegekwa kwemera Israel

0Shares

Arabiya Sawudite yahagaritse umushinga munini w’ubutabarane na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Arabiya Sawudite bamaze igihe mu biganiro byo gushyiraho amasezerano yaguye.

Ateganya ko Amerika irengera Arabiya Sawudite mu rwego rwa gisirikare. Iyi nayo igomba kwemera Leta ya Isiraheli no gutsura umubano nayo.

Ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza kivuga ko bari bamaze kumvikana ku bintu byinshi, bigera byibura kuri 95%, by’amasezerano yose. Ariko kubera intambara Isiriheli irimo irwana na Hamas yo muri Palestina na Hezbollah yo muri Libani, Arabiya Sawudite yisubiyeho, ivuga ko kwemera leta ya Isiriheli bidakunda.

Aho kwifuza amasezerano yaguye nk’ayo barimo baganiraho n’Amerika, Arabiya Sawudite irifuza noneho aringaniye.

Ishaka kandi ko noneho mbere yo kwemera leta ya Isiraheli, Amerika igomba kwerekana ibikorwa bifatika biganisha gufasha Palesitina nayo kugira leta yigenga kandi ifite ubusugire busesuye.

Bamwe bo muri Guverinoma ya Perezida Biden babwiye Reuters ko batizeye ko amasezerano ashoboka mbere y’uko atanga ubutegetsi kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere mu Mwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *