APR yatsinze Police FC mu mukino wo gutaha ku mugaragaro ‘Sitade Amahoro ivuguruye’ (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yatsize iya Polisi y’u Rwanda, Police FC, igitego 1-0 mu mukino wo gutaha ku mu gutaha ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye.

Iki gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wari wahuruje imbaga, cyatsinzwe na Mugisha Gilbert [Barafinda], ku munota wa 13 w’umukino.

Uyu mukino wakinwe nyuma y’uko Sitade Amahoro ivuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bavuye ku bihumbi 25, wakurikiye ibirori byo kuyitaha byayobowe na Perezida Paul Kagame.

Kwikubitiro, hari habanje gushyirwaho uburyo bwo kugura amatike ya 1000 Frw n’ibihumbi 20 Frw, ariko ubu buri wese ashobora kwitabira nta kiguzi.

Bamwe mu batuye mu tundi turere bashyiriweho uburyo bw’imodoka zibafasha kugera i Remera kuri Stade Amahoro.

Ingabo na polisi na bo ntibatanzwe dore ko amakipe yombi agiye gukina ari ay’izi nzego zishimwe umutekano w’igihugu.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga: Pavel Ndzila Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga Fils) Clement Niyigena Nshimiyimana Yunusu Claude Niyomugabo (c ) Nshimirimana Ismael Pichou Ruboneka Jean Bosco Niyibizi Ramadhan Mugisha Gilbert Kwitonda Alain Bacca Victor Mbaoma.

Abasimbura: Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard, Apam Bemol, Kategeya Elia, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Byiringiro Gilbert, Sanda Soule.

Abakinnyi Police FC yari yiyambaje: Rukundo Onesime Nsabimana Eric ‘Zidane’ (c) Kwitonda Ally Shami Carnot Ishimwe Christian Msanga Henry Chukwuma Odili Hakizimana Muhadjiri Mugisha Didier Bigirimana Abedi Niyonsaba Eric.

Abasimbura: Niyonsaba Patience, Senjobe Eric, Kamanzi Aboubacar, Ngabonziza Pacifique, Rugwiro Kevin, Nshimiyimana Simeon, Kilongozi Richard, Ingabire Christian na Ruhumuliza Clovis.

Bitandukanye n’umukino uheruka kubera muri iyi Stade ubwo yaganurwaga, uw’uyu munsi, amakipe yombi yagerageje gushimisha abafana.

Ikipe ya Police FC yatangiye yiharira umukino, APR FC ihitamo gutegerereza inyuma igakina ikoresheje imipira yihuta.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *