APR, Police na Mukura zakatishije itike ½ y’Igikombe cy’Amahoro

Spread the love

Imikino y’Igikombe cy’Amahoro cy’Umwaka w’imikino 2024-25 igeze mu mahina. Amakipe ari gukina imikino ya ¼ yerekeza muri ½.

Imikino itatu muri ine ya ¼ imaze gukinwa, hasigaye umukino wa Rayon Sports na Gorilla FC. Ubanza hagati y’aya makipe yombi, warangiye aguye miswi y’ibitego 2-2.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Werurwe 2025, Police FC na APR FC babonye itike ya ½.

Aya makipe yombi yaboneye itike kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Police FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3, nyuma y’uko anganyije ibitego 2-2, mu gihe umukino ubanza, Police FC yari yatsinze ibitego 2-1.

APR FC yabonye itike isezereye Gasogi United ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mukino yombi.

Umukino wo kuri uyu wa gatatu ntabwo wavuzweho rumwe by’umwihariko ku ruhande rwa Gasogi United, aho umuyobozi wayo, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka (KNC), yatangaje ko igitego cya APR FC kinyiye habayemo kurarira (Off-Side), gusa Umusifuzi ntabwo ariko yabibonye.

Mu mukino wahuje Police FC na AS Kigali, iyi kipe y’Umujyi wa Kigali niyo yabanje kunyeganyeza inshundura, ku gitego cyatsinzawe na Haruna Niyonzima.

Nyuma yo kureba uko Umunyezamu wa Police FC, Patience Niyongira ahagaze, yarekureye umupira mu izamu, ntiyamenya uko byagenze.

Ku munota wa 29 w’umukino, Djibrine Akuki yahaye umupira Christian Ishimwe, akinana na Mandela Ashraf wari wenyine, anyeganyeza inshundura zari zirinzwe na Aime Cyuzuzo.

Ku munota wa 42 w’umukino, Police FC yari igiye kongera kunyeganyeza inshundura, nyuma y’uko Didier Mugisha arekuriye umupira Muhadjiri Hakizimana, izamu rigatabarwa na Saleh Ishimwe.

Muri uyu mukino, Hakizimana Muhadjiri n’umwe mu bakinnyi bazonze AS Kigali n’ubwo nta gitego yayitsinze. N’umwe mu bari muri Police FC bayinyuzemo.

Uko kuyizonga, kwagaragariye ku mupira mwiza yahaye Djibril Akuki anyeganyeza inshundura za AS Kigali ku nshuro ya kabiri.

Nyuma y’uko Police FC igiye kuruhuka iyoboye umukino, AS Kigali yagarutse ifite umujinya ndetse ishaka kwishyura.

Ku munota wa 57 w’umukino, Niyonzima yari anyeganyeje inshundura ku mupira yari ahawe na Aime Ntirushwa, ariko Niyongira amubera ibamba.

Amaze kubona ko ari kotswa igitutu, ku munota wa 65, Umutoza wa Police FC, Vincent Mashami, yinjije mu kibuga Lague Byiringiro wasimbuye Muhadjiri mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi.

Ku munota wa 67, Mugisha Didier yabuze amahirwe yo gutsindira Police FC igitego cya gatatu, nyuma y’umupira mwiza yahawe na Akuki, ariko ukurwamo n’umunyezamu wa AS Kigali, Cyuzuzo.

Mashami yakomeje gukora impinduka, ku munota wa 73 yinjiza mu kibuga Elijah Ani wasimbuye Mugisha Didier.

Ku munota wa 89 w’umukino, AS Kigali yabonye kufura (Free0Kick) imbere y’urubuga rw’amahina rwa Police FC, ariko ntacyo yayibyaje, kuko Ishimwe Saleh yayiteye mu rukuta rwa Police FC.

Nyuma y’uko Issah Yakubu akoze umupira ari mu rubuga rw’amahina, AS Kigali yabonye penaliti ku munota wa 92 w’umukino.

Yatewe neza na Jospin Nshimirimana, amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2.

Iminota 8 yari yongewe kuri 90 y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, Police FC ihita ikomeza mu mikino ya ½ n’ibitego 4-3 ku giteranyo cy’ibitego by’imikino yombi.

Umukino wahuje APR FC na Gasogi United, warangiye ari 0-0, gusa APR FC ikomeza muri ½ ku giteranyo cy’igitego 1-0 yari yatsinze mu mukino ubanza.

Wari umukino uryoheye ijisho, ariko utavuzweho rumwe.

Mu mikino ya ½, APR FC izacakirana na Police FC ifite iki gikombe, mu gihe Mukura VS&L izahura n’iza gukomeza hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC zifitanye umukino kuri uyu wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *