APR muri Tanzaniya, Police muri Algeria, Amakipe yo mu Rwanda yahiriwe na Tombora y’Imikino ny’Afurika?

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, amakipe yo mu Rwanda yaraye amenye ayo bizacakirana mu mikino ny’Afurika ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup mu Mwaka w’i 2024-25.

Iyi tombora yasize APR FC ibitse Igikombe cya Shampiyona izesurana na Azam FC yo muri Tanzaniya, mu gihe Police FC ifite Igikombe cy’Amahoro, izisobanura na CS Constantine yo muri Algeria.

Iyi mikino yombi izakinwa mu Kwezi gutaha (Kanama), ikazaba ari iyo mu ijinjora ry’ibanze.

Umwaka ushize, APR FC ntabwo yahiriwe muri CAF Champions League, kuko yanyagiwe na Pyramids FC yo muri Misiri iyitsinze ibitego 6-1 mu mikino yombi, ubwo izi kipe zombi zahuriraga ahantu nk’aha.

Abakunzi ba APR FC bishimiye ko batongeye kwisanga mu Misiri, gusa, mu gihe baramuka bakuyemo Azam FC n’ubundi hari amahirwe menshi yo kongera kwisanga mu menyo ya Pyramids FC.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mwaka w’imikino by’umwihariko imikino ya CAF Champions League, APR FC yagiye ku isoko igura abakinnyi abafana bavuga ko batyaye kandi ntakindi bazaniwe kitari ukugeza iyi kipe kure hashoboka (amatsinda) ya CAF Champions League.

Hagati ya tariki ya 16 na 18 Kanama 2024, APR FC izasanga Azam FC muri Tanzaniya mu mukino ubanza, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali hagati ya tariki ya 23 na 25 Nzeri 2024, ntagihindutse kuri Sitade Amahoro.

Ikipe izarokoka muri izi ebyiri, izesurana n’izaba yarusimbutse hagati ya Pyramids FC yo mu Misiri na JKU SC yo ku Kirwa cya Zanzibar cyegukira Tanzaniya, mu ijonjora ribanziriza kujya mu matsinda.

Uretse APR FC, Police FC nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, abakunzi ba Ruhago Nyarwanda bategereje kuyibona ku ruhando mpuzamahanga.

Tombora yo kuri uyu wa Kane, yasize itomboranye na CS Constantine yo muri Algeria. Iyi kipe yasoreje ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Algeria, inyuma ya MC Alger yegukanye Igikombe na CR Belouizdad yabaye iya kabiri.

Umwaka ushize, CS Constantine yageze mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League, gusa kuri iyi nshuro ntabwo yahiriwe, izakina imikino ya CAF Confederations Cup.

Umukino wa mbere uzahuriza aya makipe yombi muri Algeria hagati ya tariki ya 13 na 15 Kanama 2024 kuri Sitade Mohammed Hamlaoui, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 20 na 22 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro ntagihindutse.

Ikipe izarokoka muri izi ebyiri, izakura n’izava hagati ya Nsoatreman yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Tchad.

Police FC yaherukaga ku ruhando rw’Afurika mu myaka 8 ishize, kuko kuva mu 2016 yari insina ngufi.

Nayo ntabwo yatanzwe ku isoko ryo kugura abakinnyi no kongerera amasezerano abo yari ifite bakomeye barimo n’umutoza Mashimi Vicent, ivuga ko intego ari ukugera kure hashoboka muri iyi mikino ny’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *