APR FC yongeye kugera kuri Finale ya CECAFA Kagame Cup nyuma y’Imyaka 14 isezereye Al Hilal

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul rizwi nka CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda Al Hilal Omdurman yo muri Sudani kuri Penaliti 5-4.

Iyi ntsinzi yashyize akadomo ku myaka 14 yari ishize APR FC itazi uko kugera ku mukino wa nyuma bimera, kuko yahaherukaga mu 2010 ubwo yatwaraga iri rushanwa ku nshuro ya gatatu, ari nacyo gikombe cyaryo iheruka.

Icyo gihe yatsinze Ikipe ya St George yo mu gihugu cya Ethiopia, ishyikirizwa Igikombe na Kagame Paul.

Nyuma y’Imyaka 14, amateka yongeye kwisubiramo, APR FC igera ku mukino wa nyuma, itsinze Al Hilal Omdurman mu mukino wakiniwe kuri Sitade KMC, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024.

Muri uyu mukino, amakipe yombi yesuranye, kugeza iminota 90 ishize nta kipe yegukanye intsinzi kuko yanganyaga 0-0, ndetse n’iminota 30 zongeye ngo zishakemo igera ku mukino wa nyuma bikomeza kuba bityo.

Ibi byari bivuze ko iminota 120 aya makipe yombi yahawe ntayigeze ibona intsinzi, bityo Umusifuzi w’umukino yerekeza impande zombi mu gutera penaliti, kuko byanze bikunze hagombaga kuboneka ijya kuri Finale.

Umutoza wa APR FC, Darko Novic yari yakoze impinduka mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga, akibanzamo Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif wasimbuye Umugande, Taddeo Lwanga.

Umukino watangiye Al Hilal yotsa igitutu APR FC, ariko ubwugariza bwari buyobowe na Clement Niyigena, bubasha guhangana na rutahizamu wayo, Mohammed Abdelrahman.

Ku munota wa 15 w’umukino, APR FC yari imaze kwiyambura igututu cya Al Hilal, ndetse ugukinana neza kw’abakinnyi bayo, Olivier Dushimimana na Victor Mbaoma kwari kubyaye igitego ariko amahirwe ntiyabasekera.

Indi minota 15 yisangijwe na Al Hilal kugeza ku munota wa 30 w’umukino, ubwo Gilbert Mugisha na Ramadhan Niyibizi, bongeraga guteza icyugazi ubwugarizi bwayo.

Uku kotsanya igitutu hagati y’impande zombi, ntacyo kwatanze kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku bundi.

Ku munota wa 66 w’umukino, Novic yakoze impinduka mu bakinnyi yari yabanje mu Kibuga, yinjizamo Mohamadou Sy na Dieudonne Ndayishimiye, basimbuye Victor Mbaoma na Olivier Dushimimana.

Izi mpinduka zateye icyugazi Al Hilal, itangira gukinira inyuma, mu gihe yari imaze iminota ikinira mu kibuga cy’Ikipe ya APR FC.

Mu Minota 10 ya nyuma, Umunya-Ghana, Richmond Lamptey yasimbuye Gilbert Mugisha, mu mpinduka zafashwe nk’amayeri y’Umukino.

Nyuma y’uko iminota 120 irangiye amakipe yombi aguye miswi, yerekeje muri Penaliti.

Ku ruhande rwa APR FC, abakinnyi barimo; Ramadhan Niyibizi, Clement Niyigena, Elie Kategaya, Gilbert Byiringiro na Momadou Sy bazinjije neza, mu gihe Al Hilal yarase iya nyuma.

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma, APR FC izacakirana n’Ikipe ya Red Arrows, mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *