Abanyanijeriya ‘Chidiebere Nwobodo na Godwin Odibo’ batandukanye n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, nk’uko Ikinyamakuru BSNSports cyo muri Nijeriya dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Aba bakinnyi bombi baguzwe n’Ikipe ya APR FC mu Mwaka w’imikino w’i 2023-24.
Mbere yo kugurwa na APR FC, Chidiebere yari Kapiteni w’Ikipe ya Enugu Rangers yanahesheje Igikombe cya Shampiyona. Mu gihe Godwin Odibo yakuwe mu Ikipe ya Sporting Lagos.
Aba bakinnyi bombi batandukanye na APR FC mu gihe bari bagisigaje Amezi atandatu ku masezerano, kuko yagombaga kurangira mu Mpeshyi y’uyu Mwaka w’i 2025.
BSNSports yatangaje ko barekuwe na APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, nk’uko umwe mu bo muri APR FC utifuje ko amazina ye atangazwa yabihamirije iki kinyamakuru.
Aba bakinnyi bombi ntabwo bigeze bagirirwa ikizere n’umutoza mushya wa APR FC, Darko Novic ndetse na Thierry Forger wabatoje mu Mwaka wabo wa mbere, ntiyababonyemo abakinnyi ngenderwaho.
Umwe mu mikino aba bombi bagaragayemo, n’uwa gicuti wahuje APR FC na Gasogi United tariki ya 15 Ugushyingo 2024.
Uyu mukino wakiniwe i Shyorongi, warangiye APR FC itsinze Gasogi United ibitego 4-0.
Muri ibi bitego, birimo icyatsinzwe na Chidiebere Nwobodo, ibindi bitsindwa na Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma.
Amafoto