APR FC yatandukanye n’Abakinnyi 4 barangajwe imbere na Omborenga Fitina

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu,  APR FC, yatangaje ko yasezereye abakinnyi 4 nyuma yo gusoza Umwaka w’Imikino w’i 2023-24.

Aba bakinnyi barangajwe imbere na Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina, Yannick Bizimana, Christian Ishimwe na Placide Rwabuhihi.

Ombolenga wari umaze hafi Imyaka 8 muri APR FC, n’umwe mu batunguranye.

Uyu Mugariro uri mu bafite ubunararibonye imbere mu gihugu, yageze muri APR FC mu 2017 avuye mu Ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia ku Mugabane w’Uburayi.

Bizimana Yannick wageze muri APR FC avuye muri Rayon Sports mu buryo butavuzweho rumwe, yari umwe mu bakinnyi bari ku Ibere kugeza ubwo Rutahizamu w’Umunya-Nijeriya, Victor Mbaoma yayigeragamo mu Mwaka ushize, agatangira gukina nk’umusimbura.

Ishimwe Christian yari umwe mu bakinnyi bubakiweho n’Umutoza w’Umufaransa, Thierry Froger, ku ruhande rw’Ubwugarizi ibumoso, ndetse ibi byatumye Kapiteni w’iyi Kipe, Claude Niyomugabo ahindurirwa umwanya, ajyanwa gukina mu Kibuga hagati.

Rwabuhihi Placide n’umwe mu bakinnyi APR FC yakuye muri Kiyovu Sports bakomeye, ariko kuva yagera muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, yavuze umwanya uhoraho, agenda asubira inyuma uko bwije n’uko bukeye.

Nyuma yo guhambirizwa, bamwe muri aba bakinnyi bari kurambagizwa, abandi biravugwa ko bamaze kubona amakipe berekezamo.

Bamwe mu bavugwa ko bamaze kubona amakipe berekezamo, barimo Ishimwe Christian bivugwa ko yamaze gusinyira Ikipe ya Police FC ku kayabo ka Miliyoni 17 Frw mu gihe cy’Imyaka 2.

Uretse Ishimwe wamaze kubona aho yerekeza, Ombolenga bivugwa ko ategerejwe mu Ikipe ya Rayon Sports FC.

Nyuma yo kwegukana Ibikombe bya Shampiyona 6 yikurikiranya, APR FC iri gukora impinduka zikarishye mu bakinnyi bayo, mu gihe aba n’ubwo begukanye ibi Bikombe, ariko ku ruhando mpuzamahanga bavagamo rugikubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *