APR FC na Rayon Sports zigiye kuganura Sitade Amahoro mbere yo gutahwa ku Mugaragaro

0Shares

Tariki ya 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 30 Umunsi wo Kwibohora, niwo munsi hazatahwa ku mugaragaro Sitade Amahoro nyuma yo kumara hafi Imyaka 2 ivugururwa na Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Turukiye, Summa.

Summa ifatanyije na Sosiyete y’Ubwubatsi yo mu Rwanda, Real Contractors batangaje ko ntagisigaye iyi Sitade yakoreshwa, bityo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, ikaba izakira Umukino wo kuyiganura, uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC na Rayon Sports.

Uyu mukino uzahuza aya makipe y’Ibihangange mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda, kuwureba bizasaba kwishyura Amafaranga y’u Rwanda 1000 ahasigaye hose, ndetse n’i 10,000 mu Ntebe z’Icyubahiro.

Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju akomoza ku mpamvu bagennye iki giciro, yagize ati:“Twagennye Amafaranga 1000 kugira ngo buri Munyarwanda wese wifuza kugera muri iyi Sitade ntazagire ikimuzitira”.

Yakomeje agira ati:“Uyu mukino uzahuza ibi bihangange bya Ruhago Nyarwanda niwo ugiye kuganura iyi Sitade, ariko izatahwa ku mugaragaro tariki ya 04 Nyakanga 2024. Twizeye ko abakunzi ba Ruhago n’Abanyarwanda bazawitabira ndetse na tariki ya 04 Nyakanga 2024, ntihazabure n’umwe”.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Bwana Munyantwali Alphonse, akomoza kuri uyu mukino uzahuza aya makipe yombi, yavuze ko bazakoresha abakinnyi basanganywe nk’uko amategeko ya Ferwafa abigena.

Nyuma yo kuvugurwa ikazajya yakira abantu 45,508 ivuye ku 25,000 yakiraga kuva yatahwa mu 1986, Sitade Amahoro yitezweho guhindura Urwego rw’Ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo n’Imyidagaduro mu Rwanda.

Biteganyijwe ko muri Nzeri y’i 2025, u Rwanda ruzahakirira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, ndetse muri Nzeri y’uyu Mwaka, ikaba izakira Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho.

Mu gihe hataraboneka Umushoramari ugura Izina ryo kuyitirirwa, iyi Sitade izakomeza kwitwa Sitade Amahoro nk’izina yahawe mu 1986 ubwo yubakwaga.

Sitade Amahoro ivuguruye izatahwa tariki ya 04 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *