Ibyishimo by’impurirane byari mu bakunzi b’Ikipe y’Amagaju bari bitabiriye umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abatari bacye, warangiye igitego cya Ndayishimiye Eduard cyo ku munota wa 56 kibabaje abakunzi ba APR FC, mu gihe ab’Amagaju bishimiraga kwegukana amanota 3 icyarimwe no kwizihiza isabukuru y’Imyaka 90 iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nko mu Bufundu, imaze ishinzwe.
Muri uyu mukino, Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, yari yiyambaje 11 bagizwe: Twagirumukiza Clement , Nkurunziza Seth, Shema Jean Baptiste, Dusabe Jean Claude, Matumona Wakonda, Tuyishime Emmanuel, Semageni Cyrille, Rachid Mapoli, Malanda Destin, Ndayishimiye Eduard na Kiza Husen Seraphin.
Mu gihe Drako Novic wa APR FC yatangije: Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Aliou Soaune, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clement, Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert Dushimimana Olivier na Tuyisenge Arsene.
Impande zombi zatangiye zisatirana, ariko ntizigere ku ntego. Ku munota wa 2 gusa w’Umukino, Mugisha Gilbert yahaye umupira mwiza Tuyisenge Arsene, ateye mu izamu, Twagirumukiza Clement amubera ibamba.
APR FC yakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bw’Amagaju, ku munota wa 23, Tuyisenge Arsene arekura umupira wafashe igiti cy’izamu.
Uyu mupira wakurikiwe na koruneri APR FC yabonye, gusa ntacyo yayibyaje.
Umunota wa 32 wari ugiye kurisha imitima abafana b’Amagaju, nyuma yo gukinana neza kwa Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco na Tuyisenge Arsene.
Tuyisenge Arsene yahawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina na Ruboneka Jean Bosco, asigarana n’Umunyezamu Twagirumukiza wamubereye ibamba ku nshuro ya kabiri.
Aya mahirwe yihariwe na APR FC niyo yaranze iminita 45 y’igice cya mbere, cyarangiye ari 0-0 hagati y’impande zombi.
Nyuma yo kumva inama z’abatoza mu minota 15 y’akaruhuko, Amagaju FC yerekanye ko ariyo yumvise byihuse kurusha APR FC, kuko ku munota wa 56, Ndayishimiye Eduard yahise anyeganyeza inshundura.
Ndayishimiye Eduard yatsinze iki gitego ku mupira wari uhinduwe neza na Dusabe Jean Claude, usanga ba myugariro ba APR FC barangaye, ahita akora icyo yasabwaga.
Darko Novic yahise akora impinduka ku munota wa 58, yinjiza mu kibuga Mamadou Lamine Bah na Kwitonda Alain Bacca basimbuye Dushimimana Olivier na Niyibizi Ramadhan.
Ntabwo Novic yanyuzwe, kuko ku munota wa 68 yongeye gukora izindi mpinduka, yinjiza mu kibuga Mamadou Sy wasimbuye Mugisha Gilbert.
Amagaju yakomeje kubera ibamba APR FC, Novic nawe akomeza guhanga amaso intebe y’abasimbura.
Mu gihe hari hasigaye iminota 10 ku minota 90 isanzwe y’umukino, Novic yakuye mu kibuga Yussif Dauda na Nshimiyimana Yunusu, basimbuwe na Richmond Lamptey na Ndayimiye Dieudonne.
Izi mpinduka ntacyo zatanze, kuko n’iminota 8 yongeyewe n’Umusifuzi Twagirumukiza yarangiye Amagaju akomeje kurinda intsinzi yari yabonye.
Ni ku nshuro ya mbere Amagaju FC atsinze APR FC, kuko imikino 3 amakipe yombi yaherukaga guhura, iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatambukaga yemye.
Nyuma yo gutsindwa APR FC, bivuze ko isoje imikino ibanza ifite amanora 31, inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 36.
Amagaju FC yahise afata umwanya wa 7 inganya amanota 21 na Mukura VS&L, gusa akaba afite umwenda w’ibitego 4, mu gihe Mukura VS&L ifite uwa 2.
Izi mpera z’Icyumweru kandi ntabwo zari zisanzwe ku bakunzi ba ruhago Nyarwanda cyane abo mu Karere ka Huye no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange, kuko ari ku nshuro ya mbere, APR FC na Rayon Sports zombi zitsindiwe rimwe, by’umwihariko imikino yazo yakiniwe i Huye.
Amagaju FC yatsinze APR FC igitego 1-0, mu gihe ejo hashize, Mukura VS&L yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Twibutse ko mu gihe Amavubi yakwitabira imikino ya CHAN 2024 iteganyijwe kubera muri Uganda, Tanzaniya na Kenya, Shampiyona yazakomeza tariki ya 02 Werurwe 2025, mu gihe atakwitabira, bikaba biteganyijwe ko imikino yo kwishyura yatangira tariki ya 08 Gashyantare 2025.
Amafoto