APR FC iri mu Makipe 16 yemeje kuzitabira “CECAFA Kagame Cup”

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yegukanye Shampiyona y’u Rwanda y’i 2023-24, izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati izwi nka CECAFA Kagame Cup, izabera mu gihugu cya Tanzaniya na Zanzibar mu Kwezi gutaha kwa Nyakanga hagati ya tariki ya 06 na 22.

APR FC iri mu makipe 16 yemeje kuzitabira ri Rushanwa riterwa inkunga na Perezda wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse rikaba rinamwitirirwa.

Perezida Kagame Paul, atera inkunga iri Rushanwa y’Amadorali y’Amanyamerika Ibihumbi 60 (60,000$).

Aya Mafaranga, Ikipe ya mbere itwaramo Ibihumbi 30$, iya kabiri igatwara Ibihumbi 20$, mu gihe iya gatatu yegukana Ibihumbi 10$.

Uretse amakipe 13 asanzwe mu bihugu bigize CECAFA, kuri iyi nshuro iri Rushanwa rizitabirwa n’amakipe y’amashyitsi, arimo; TP Mazembe yo muri DR-Congo, Nyasa Big Bullets yo muri Malawi na Red Arrows FC yo muri Zambiya.

Hashingiwe ku ngengabihe y’iri Rushanwa, ryari kuzakinwa hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 04 Kanama 2024, ariko ubuyobozi bwa CECAFA bwasabwe na CAF kwegeza imbere iri Rushanw kugira ngo hafashwe amakipe azaryitabira, kwitegura amarushanwa ategurwa na CAF, azakinwa mu Mwaka w’imikino w’i 2024-25.

Mu rwego rwo kwitegura CECAFA n’amarushanwa ya CAF, APR FC yamaze gutangira imyitozo.

Ni mu gihe kandi mu ntangiriro za Kanama, iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda, izakina umukino w’Irushanwa ry’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, uzayihuza n’Ikipe ya Polisi y’Igihugu, Police FC.

Uyu Mwaka w’imikino uzaba urimo impinduka ku ruhande rwa APR FC, zirimo Umutoza w’Umunya-Serbiya, Darko Nović byitezwe ko azasimbura Thierry Froger w’umufaransa wasezerewe n’iyi kipe nyuma y’Umwaka umwe gusa.

Darko Nović unugwanugwa gutoza APR FC, yanyuze mu makipe arimo; ES Setif yo muri Algeria, US Monastir yo muri Tuniziya ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Amakipe azitabira CECAFA Kagame Cup

Vital ‘O (Burundi), El Merreikh, Al Hilal, Hai El Wadi (zombi zo muri Sudani), Young Africans SC, Simba SC, Azam FC, Coastal Union FC (zombi zo muri Tanzaniya), Gor Mahia FC (Kenya), SC Villa (Uganda), JKU SC (Zanzibar), El Merreikh FC-Bentiu (South Sudan), APR FC (Rwanda), TP Mazembe (DR Congo), Nyasa Big Bullets (Malawi) na Red Arrows FC (Zambia).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *