APR FC iri mu biganiro bya nyuma na ‘Richmond Lamptey’ wakiniraga Asante Kotoko

Richmond Lamptey, umukinnyi w’Umunya-Ghana ukina hagati mu Kibuga ari mu biganiro bya nyuma n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC.

THEUPDATE ifite amakuru ko uyu mukinnyi wakinaga mu Ikipe ya Asante Kotoko yo muri Ghana, yamaze no kugera i Kigali, azanywe no kumvikana n’iyi Kipe.

Lamptey yaje i Kigali nyuma y’uko impande zombi zisheshe amasezerano zari zifitinye.

Asante Kotoko, ivuga ko atayihaye ibyo yari imwitezeho mu Mwaka ushize w’Imikino (2023-24), bityo ko mu rwego rwo kwitegura uyu Mwaka w’Imikino (2024-25), itamufite mu mibare yayo.

Aya masezerano hagati y’impande zombi, yasheshwe mu gihe Lamptey yari agisigaje Amezi 2, bityo ibi bikaba bimwemerera kwerekeza mu Ikipe ashaka.

Urubuga rwa Wikipedia, rugaragaza ko Richmond Nii Lamptey yavutse tariki ya 18 Werurwe mu 1997, bivuze ko kuri ubu afite Imyaka 27 n’Amezi 3.

Kugeza ubu, n’uko ibiganiro biri kugana ku musozo hagati ye na APR FC, bityo hakurikiraho gukorerwa Ikizamini cy’Ubuzima, yagitsinda agahita ashyira umukono ku masezerano n’iyi Kipe imaze kwegukana Ibikombe 6 bya Shampiyona yikurikiranya.

N’ubwo ari gusamirwa hejuru na APR FC, Lamptey n’umwe mu bakinnyi 20 barekuwe na Asante Kotoko, nyuma yo kutishimira urwego bayigaragarije.

Mu Cyumweru gishize, Asante Kotoko yari yarekuye abakinnyi 18, muri iki irekura abandi babiri barimo Lamptey na Steven Mukwala, bivugwa ko we ashobora kwerekeza muri Shampiyona ya Tanzaniya.

Richmond Lamptey yerekeje mu Ikipe ya Asante Kotoko muri Nzeri y’i 2021, avuye mu Ikipe ya Inter Allies.

Yafashije iyi Kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Umwaka w’i 2023-24 muri Ghana.

N’umwe kandi mu bakinnyi bari mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana, yitabiriye Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika yabereye muri Côte d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *