Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Ubukwe bw’Igikomangoma cya Yorudaniya.
Bageze ku Murwa mukuru Amman ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, aho bitabiriye Ubukwe bw’Igikomangoma mu Bwami bwa Yoridaniya, Al Hussein Bin Abdullah II na Rajwa Al Saif.
Ubukwe bw’iki Gikomangoma bwabanjirijwe no gushyira umukono ku masezerano yo gushyingiranwa, mu Ngoro ya Zhran ukurikirwa na gahunda yo kwakira abashyitsi no gusangira, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Ubwami ya Al Husseiniya.
Amman muri Yorudaniya ni igihugu gituwe cyane n’umubare munini w’Abayisiramu, abahatuye bakaba bakomeye ku Muco wa kera, kuko amazu yaho menshi yacukuwe munsi y’Amabuye n’ubu agihari kandi abungabunzwe mu rwego rwo kubumbatira Umurage.
Wumvise Amman- Jorudaniya, gusobanukirwa ko ari Igihugu bishobora kugora abatari bacye, gusa ni igihugu Ubushakashatsi bwerekana ko giherereye mu Majyepfo ya Asia yo hagati n’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Afurika.
Gituranye kandi na Misiri (Egypt), Isiraheri (Israel) mu Uburasirazuba, Iraq mu Burengerazuba na Arabia Sawudite mu Majyepfo.
Kikiyobowe n’Ingoma ya cyami, Umwami akaba ari Hussein Bin Talal Mosque.