Amezi 18 gusa yahitanye Ubuzima bw’Abanyarwanda 1000 baguye mu Mpanuka, Impuruza ya Polisi ku bakoresha Umuhanda

Mu gihe kingana n’umwaka n’igice gusa, abantu basaga 1,000 bamaze kuburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda. Polisi y’u Rwanda ivuga ko buri munsi habaho impanuka zo mu muhanda ziri hagati ya 13 na 15 zikorwa n’abamotari, aho abagera kuri bane bazitakarizamo ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yavuze ko umwaka ushize mu bantu barenga 650 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda babaruwe mu gihugu, 150 muri bo bagendaga kuri moto.

Kuva muri Mutarama kugera muri Kamena uyu mwaka, mu Rwanda abagera kuri 380 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda, zanakomerekeje bikomeye abagera kuri 340 mu gihe abakomeretse byoroheje ari 4000.

Yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 16 Kanama 2023, ubwo Polisi y’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) bagiranaga inama n’abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Iyo nama yabereye kuri sitade yitiriwe Pele, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama, yari igamije kwigira hamwe imbogamizi bahura nazo n’icyakorwa ngo impanuka zo mu muhanda zigabanuke.

DIGP Sano yasabye abamotari kurangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro birinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka kuri bo ndetse no ku bandi basangiye umuhanda.

Yagaragaje ko akazi ko gutwara moto kagira uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu nk’isoko y’umurimo, kwinjiza umusoro no gutunga imiryango yabo, asaba ko bagomba kwerekana isura nziza y’ubunyamwuga n’imyitwarire myiza kandi bijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati: “Dukeneye abantu bazima mu Rwanda, bakoresha umuhanda utekanye. Polisi izakomeza kubashyigikira no kubatera inkunga, aho biri ngombwa, ariko na none murasabwa gushyira imbere umutekano wo mu muhanda, mukihatira kuwusigasira kandi mugakorana na Polisi kugira ngo umuhanda urusheho kunogera buri wese uwukoresha.”

Yakomeje avuga ko kudacana amatara nabyo ari ikibazo kigira uruhare mu mpanuka, abasaba kubahiriza amabwiriza arebana no gucana amatara.

Amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo avuga ko amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Mu bikorwa byakozwe ku wa Mbere no ku wa Kabiri mu Mujyi wa Kigali gusa, hafashwe amapikipiki 237 atari acanye amatara mu rwego rwo kubahiriza ambwiriza arebana no gucana amatara ku binyabiziga.

DIGP Sano yabibukije kwitwaza ibyangombwa byose bisabwa nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, uruhushya rwo gutwara abantu ndetse n’icyemezo cy’ubwishingizi no kwirinda kubikoresha nabi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagarutse ku ruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati: “Mu mezi atatu ashize, twakiriye abantu benshi basura igihugu cyacu kandi bagaragaje moto nk’uburyo bworoshye bwo gutwara abantu.”

Yunzemo ati: “Twakiriye kandi amatsinda yaje azanywe no kwiga ibijyanye n’imikorere y’abamotari, n’uko abakoresha moto bubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda.”

Yakomeje avuga ati: “Twagize ingero kandi z’abanyamahanga basuye u Rwanda bakabasha guhanahana na bagenzi babo n’inshuti, nimero z’abamotari bagiye babatwara bakiri mu gihugu, biturutse ku kuba barahawe serivisi nziza. Ibi ni byo bikenewe kuri buri wese utwara abagenzi kuri moto.”

Yakomoje no ku bindi byiza byagaragaye, aho abamotari bagiye bafasha abanyamahanga basura u Rwanda mu guhaha, abasaba guharanira guhora ari abizerwa.

Umuyobozi w’Umujyi yabashishikarije kwitabira gutanga ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé) gukorera mu makoperative no gukorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya imyitwarire iteza impanuka zo mu muhanda ndetse n’ibindi byaha.

Mu bibazo bagaragaje, abamotari bagarutse ku kibazo cya parikingi nkeya, umuyobozi w’Umujyi abasezeranya ko kiri hafi gukemuka hashyirwaho izindi mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.

Isuku nayo iri mu byagarutsweho aho abayobozi bashishikarije abamotari guharanira kugira isuku, banemererwa guhabwa amajile abiri kuri buri muntu mu gihe cya vuba.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA, Emile Patrick Baganizi yavuze ko ivugururwa ry’amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, riherutse gukorwa ryayagabanyije hagasigara atanu, ryari rigamije koroshya serivisi batanga, gusubiza ibibazo byabo no kunoza imikorere.

Amafoto

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *