Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yifatanyije na Federasiyo ya Kung-Fu Wushu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aherekejwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc, n’Abakinnyi bakina uyu mukino mu Rwanda, muri Uganda na Kenya, Ambasaderi Wang Xuekun n’iri Tsinda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe iri Shyirahamwe ryateguye Irushanwa ryo kwibuka abari Abasiporotifu by’umwihariko n’abakinaga Umukino wa Kung-Fu Wushu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ngaruka mwaka, riri gukinwa kuri Stecol mu Cyanya cyahariwe i Nganda mu Karere ka Gasabo, rikaba riza gusozwa kuri iki Cyumweru.

Gusura uru Rwibutso, byaranzwe no gusobanurirwa Amateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko hagarukwa ku mpamvu yatumye Abatutsi basaga 3,000 bari bahungiye ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu cyahoze ari Eto Kicukiro, batereranywa, bakaza kwicirwa kuri uyu Musozi wa Nyanza.

Nyuma yo gusobanurirwa aya Mateka, batemberejwe ku Busitani bw’uru Rwibutso ruruhukiyemo Abatutsi barenga 105,000.

Basobanuriwe ko ubu Busitani busobanura Ikizere ndetse no kwerekana ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuzima bwakomeje, Igihugu kitagumye mu Icuraburindi.

Mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma yo gusura uru Rwibutso no gusinya mu Gitabo cy’abarusura, Ambasaderi Wang Xuekun yagize ati:“Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’Ingirakamaro by’umwihariko kuri uru Rubyiruko rukina Umukino wa Kung-Fu Wushu, cyane ko benshi muri bo bavutse nyuma yayo”.

“Kwifatanya n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung-Fu Wushu muri iki gikorwa by’umwihariko mu Irushanwa ryo Kwibuka, n’iby’agaciro kuri twe ndetse duharanira ko Jenoside itazongera ukundi”.

“Nyuma y’Imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwagaragaje ko ari Igihugu cyavutse bundi bushya, ndetse kigaragaza ko Ubuzima bushoboka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igatwara Ubuzima bw’arenga 1,000,000.”

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu, Marc Uwiragiye usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Afurika, yagize ati:“Imyaka 30 Ishize hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu gikomeje urugendo rwo kwiyubaka, kandi natwe nk’Umukino wa Kung Fu Wushu ntabwo twasigaye”.

“Kuri iyi nshuro, turashimira Abavandimwe mu bihugu bya Uganda na Kenya baje kwifatanya natwe, kandi turizera ko bazatubera ijwi ryo guharanira ko Jenoside itazongera ukundi, haba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi”.

“Gusura Urwibutso kuri twe, bivuze byinshi. Abakinnyi bakina Umukino wa Kung Fu Wushu, benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo gusura Urwibutso, bavanamo amasomo kandi tubasaba ko iteka bagomba guharanira ko bitazasubira”.

“Kuba Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yaje kwifatanya natwe, bivuze byinshi kuri twe. Ushingiye ku mubano Igihugu cyacu gifitanye n’Ubushinwa, turizera ko bazakomeza kuba abavugizi beza hagamijwe ko bitazongera ukundi [Never Again]”..

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu, umukino wa Kung Fu Wushu ukinwa hafi mu gihugu hose, bitandukanye n’uko mbere wakinwaga abantu bihishe ndetse batisanzuye.

Kuba u Rwanda rwarabashije kwitabira Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi, Uwiragiye abifata nk’intambwe ishimishije, igaragaza ko uyu mukino uzagera kuri byinshi ubifashijwemo n’Ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame udasiba kuba hafi Ibikorwa bya Siporo.

Amafoto

May be an image of 5 people

May be an image of 11 people and text

May be an image of 3 people and people smiling

May be an image of 9 people and suit

May be an image of 13 people, dais and wedding

May be an image of 1 person, studying and text
Uwiragiye Marc, yasize Ubutumwa mu Gitabo cy’abasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

 

May be an image of 13 people, dais and text

May be an image of 2 people and people smiling
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun aramukanya na Uwiragiye Marc

 

May be an image of 3 people and text
Wang Xuekun na Uwiragiye Marc bunamiye abashyinguye muri uru Rwibutso

 

May be an image of 3 people

May be an image of 10 people and dais

May be an image of 1 person

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *