Ambasaderi w’Uburusiya yakiriwe muri Village Urugwiro nyuma yo gusoza inshingano ze mu Rwanda 

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan, uri gusoza inshingano ze mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Karén Chalyan, wabaye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda kuva muri Kamena 2018, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2024.

Karén Drastamatovich Chalyan afite ubunararibonye mu bijyanye na dipolomasi ndetse n’ububanyi n’amahanga.

Yatangiye gukora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu 1977, aho yahawe inshingano cyicaro cyayo kiri i Moscow ndetse anakora mu bihugu birimo Nigeria na Botswana.

Mu 1995-2010, Chalyan yabaye mu myanya itandukanye mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga Amahoro mu cyahoze ari Yugoslavia, Liberia na Sudan.

Mu 2010-2017, yari Umuyobozi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe ibikorwa muri Darfur.

U Burusiya n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ushingiye ku bwubahane na dipolomasi, ubufatanye busanzwe mu bya politiki, amahugurwa ahabwa abakozi b’impande zombi, mu bya gisirikare, mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubufatanye mu by’ubushakashatsi ku binyabuzima ndetse n’ibijyanye n’ingufu za nucléaire.

Iki gihugu kandi giha Abanyarwanda amahirwe yo gukomerezayo amasomo mu mashami atandukanye.

U Rwanda n’u Burusiya bimaze imyaka isaga 60 bifitanye umubano uhamye ndetse impande zombi zishima ko warushijeho gukura cyane kuva mu myaka itanu ishize.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *