Ambasaderi Mansour yafashwe n’ikiniga ubwo yakomozaga ku bwicanyi Israei ikorera muri Gaza

Riyad Mansour, Ambasaderi wa Leta ya Palestine mu Muryango w’Abibumbye [UN/ONU], yafashwe n’ikiniga asuka amarira, ubwo yakomozaga ku bwicanyi Israel ikorera abaturage bo mu Ntara ya Gaza.

Nyuma y’igitero Umutwe wa Hamas ugenzura Intara ya Gaza wagabye mu Rusisiro rwa Kibbutz muri Israel tariki ya 07 Ukwakira [10] 2023 kigahitana abarenga 1200 abandi basaga 250 bagashimutwa, Ingabo za Israel zarihoreye, aho mu ntambara uzihuje n’uyu mutwe, zihitana umuhisi n’umugenzi.

Minisiteri y’ubuzima mu Ntara ya Gaza igenzurwa na Hamas, ivuga ko 60% by’abarenga ibihumbi 58 bamaze guhitanwa n’iyi ntambara, ari abana n’abagore.

Mu ijambo rye, Mansour yavuze ko ababazwa n’uburyo Amahanga n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, ikomeje gutererana inzirakarengane ziri gutikirira aha muri Gaza.

Mu kiniga kinshi, yagize ati:‘‘Mfite abuzukuru. Nzi icyo abana basobanuye ku miryango yabo kandi kureba uko Abanya-Palestine babayeho tukaba tudafite umutima wo kugira icyo dukora birenze ibyo umuntu yakwihanganira.”

Ubwo yavugaga aya magambo yari yifashe mu gahanga, akanyuzamo agakubita ameza yari imbere ye ari nako amarira amuzenga mu maso.

Yakomeje yamagana ibitero bikomeje kugabwa ku basiviri, yaba abaturage ba Palestine cyangwa se aba Israel, avuga ko bidakwiriye.

Ati:‘‘Nta na kimwe cyasobanura ibitero ku basiviri, turi abantu, dutewe ishema no kuba Abaturage ba Palestine, dukwiriye gufatwa kimwe nk’abandi bose”.

Intara ya Gaza n’imwe mu zigize Palestine, ikaba ituwe n’abaturage barenga Miliyoni 2 n’Ibihumbi 300.

Kuva mu Mezi arenga abiri ashize, Israel yahagaritse ubufasha bw’Ibiribwa n’ibindi bifasha mu mibereho ko byakwinjira aha i Gaza, ibi bikaba byaragize ingaruka ku buzima bw’abahatuye.

Benshi bahasize ubuzima, mu gihe abatari bacye babayeho mu buzima bw’ubusharire, ibyafashwe nk’Intwaro y’Intambara Israel yakoresheje mu kumvisha aba baturage ivuga ko bashyigikira Umutwe wa Hamas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *