Amavubi asabwa iki ngo yivune Djibouti mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike ya CHAN 2025

0Shares

Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Djibouti mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2025, kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Amavubi y’u Rwanda arakira umukino wo kwishyura, uzakinirwa kuri Sitade Amahoro saa 18:00.

Umukino ubanza wahuje impande zombi, wakinwe tariki ya 26 Ukwakira 2024, impande zombi zitandukanywa n’igitego cya Gabriel Abeiku Dadzie ku munota wa 79 w’umukino.

Uyu mukino wakiniwe i Kigali kuri Sitade Amahoro, nyuma y’uo FIFA na CAF zimenyesheje Djibouti ko Sitade yabo izwi nka El Hadj Hassan Gouled itujuje ibisabwa.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti, izahura mu ijonjora rizakurikiraho n’izaba havuye hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo.

Mu mukino ubanza wahuje ibi bihugu byombi, Sudani y’Epfo yatsinze Kenya ibitego 2-0.

Umukino wo kuri uyu wa Kane n’uwo kwitonderwa ku ruhande rw’u Rwanda, cyane ko Djibouti yagaragaje ukuryana mu gihe izatira.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe icyo umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler n’abakinnyi be basabwa ngo basezerere Djibouti.

  • Kuzirika rutahizamu Gabriel Abeiku Dadzie na Akinbinu

Impamvu yo kuzirika uyu rutahizamu, n’uko ariwe watsinze igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi mu mukino ubanza.

Uyu mukinnyi akomoka muri Ghana, gusa yahawe ubwenegihugu bwa Djibouti nyuma yo kumara Imyaka 4 akina muri Shampiyona y’iki gihugu.

Ugukinana neza na mugenzi we Samuel Akinbinu, Umunyanijeriya wahawe ubwenegihugu bwa Djibouti, kwagaragaje guhangayikisha ba myugariro b’Amavubi.

Samuel Akinbinu, niwe rutahizamu ufite ibitego byinshi muri Djibouti, cyane ko amaze kuyitsindira ibitego 8.

Bivuze ko ubwugarizi bw’Amavubi buyobowe n’abakinnyi ba APR FC, Clement Niyigena na Yunusu Nshimiyimana, bugomba gucungira hafi aba barutahizamu bakomoka mu Burengerazuba bw’Afurika. 

By’umwihariko, Gabriel Abeiku Dadzie n’uwo gucungirwa hafi bidasanzwe, kuko uretse kuba ariwe watsinze igitego mu mukino ubanza, amaze gutsindira Djibouti ibitego 2 mu mikino 4 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizabera muri USA, Canada na Mexique.

  • Gutangiza mu kibuga Mugisha Gilbert ‘Barafinda’

Mu mukino wa tariki 26 Ukwakira 2024, Torsten Frank Spittler yatangije ku ntebe y’abasimbura uyu mukinnyi ukina asatira anyuze mu mpande, nyuma y’uko atari yakoze imyitozo yuzuye.

Mugisha Gilbert yakinnye iminota 45 y’igice cya kabiri, nyuma y’uko umutoza avuze ko umwanya wo gutegura Ubukwe bwe wari wamize uwo kwitozanya n’abandi byuzuye.

Kuri uyu wa Kane, nk’umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bagenderwaho, byitezwe ko aza gutangira mu kibuga ntakabuza, ibi bikaba byakongerera Amavubi amahirwe yo kwegukana umukino.

  • Gutangiza mu kibuga Twizerimana Onesme

Mu mukino ubanza, ba rutahizamu b’Amavubi bagaragaje ubunebwe bukabije imbere y’izamu rya Djibouti ryari ririnzwe na Sulait Luyima.

Osee Iyabivuze waratangiye mu kibuga, nta musaruro yatanze. Ibi byatumye ba myugariro ba Djibouti boroherwa n’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, Onesme Twizerimana utari wahamage mbere, yongewe mu bandi.

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe nka APR FC na Police FC, kuri ubu akinira Ikipe ya Vision FC.

Yahamagawe nyuma y’uko atsinze ibitego 3 muri 4 Vision FC akinira yanyagiye Marine FC mu mukino wa Shampiyona wakinwe mu mpera z’Icyumweru gushize.

Uku kwitwara neza muri uyu mukino, yitezweho kuzagukomera kuri Djibouti, mu gihe yaba ahawe amahirwe na Torsten Frank Spittler.

  • Gukomeza hagati mu kibuga

Kuri uyu mwanya, mu mukino ubanza Torsten Frank Spittler yahisemo guha izi nshingano Arsene Tuyisenge usazwe ukinira Ikipe ya APR FC.

Gusa, Tuyisenge nta kinini yafashije, kuko yanyoterwaga no gusatira izamu nabyo bitatanze umusaruro, ibi byatanze icyuho ku bakinnyi ba Djibouti, bajegeza Amavubi.

Kuri uyu wa Kane, ntagihindutse, Sdjat Niyonkuru ashobora gushyirwa muri uyu mwanya, ibi bikaba byafasha Amavubi guhumeka hagati mu kibuga, kuko Tuyisenge wari wahawe izi nshingano adasanzwe asimenyereye, mu gihe nyama kugeragereza abakinnyi mu mukino w’irushanwa bibyara ibisusa.

  • Izamu ry’Amavubi

Igitego Niyongira Patience, cyatumye abakunzi b’Amavubi bamushidikanyaho. Amajwi menshi yahurije ku guha umwanya Gad Muhawenayo, usanzwe ukinira Ikipe ya Gorilla FC.

Muhawenayo Gad afatwe nk’umwe mu nkingi za mwamba zafashije Gorilla FC kuba iyoboye shampiyona by’agateganyo.

Mu mikino ibiri Gorilla FC yakinnye na Mukura VS&L na Police FC, uyu munyezamu wakuwe mu Ikipe ya Musanze FC, yakuyemo imipira yabazwe ibarirwa mu binyacumi.

N’ubwo umupira ugira ibyawo, igitego Niyongira Patience usanzwe ukinira Police FC yatsinzwe, cyari kimeze nk’ibyo Muhawenayo asanzwe akuramo.

Mu gihe yatangira mu kibuga, byaha abakinnyi kumva batekanye ndetse bakarushaho kotsa igitutu Djibouti, dore ko Amavubi asabwa gutsinda ibitego bibiri kugira ngo asezerere Djibouti, gusa akirinda kwinjizwa.

Kwinjira muri uyu mukino, Itike ya macye n’amafaranga 1000 y’u Rwanda, mu gihe iya menshi ari 1,000,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *