Amatora:“Green Party ni Ishyaka ritabeshya, icyo twijeje Abanyarwanda turagikora” – Dr Frank Habineza

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahataniye Intebe yo muri Village Urugwiro ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri aba bakandida bahataniye kuzavamo Perezida wa Repubulika w’u Rwanda muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere, barimo Hon. Habineza Frank, umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda].

Hon. Habineza yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana mu Kagali ka Bweramvura.

Akihagera we n’itsinda rishinzwe kumwamamaza, bakiriwe n’Abarwanashyaka bari babategerezanyije amatsiko ndetse n’abandi baturage bari baje kumva imigabo n’imigambi abafitiye, mu Manda y’Imyaka 5 iri imbere, mu gihe baramuka bamuhundagajeho amajwi tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari i Bweramvura, Hon. Habineza yagize ati:“Mbanje gushimira abaje kwitabira ukwiyamamaza kwacu, by’umwihariko ubuyobozi bw’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)”.

Yakomeje agira ati:“Ishyaka rya Green Party n’Ishyaka ritabeshya. Icyo twijeje Abanyarwanda turagikora, ntabwo ari bimwe by’Abanyapolitike byo gushaka amajwi”.

“Ubwo twiyamamazaga ku nshuro ya mbere mu 2017 ndetse no mu 2018 Ishyaka ryacu ritsindira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyo twari twahize gukora twakomeje kubikurikirana kandi byashyizwe mu ngiro ku kigero cya 70%“.

“Bimwe mu byo twishimira Ishyaka ryacu ryakoreye ubuvugizi kandi bikaba byarahawe umurongo, n’ikijyanye n’Umusoro w’Ubutaka. Gukuraho Umusoro burundu twari kubikora iyo tuza kuba twaratorewe kuba Perezida mu 2017, gusa twageze mu Nteko dutanga ijwi ryacu, kandi byarakozwe. Turabizeza ko nimuraka mutugiriye ikizere mukadutora, n’ibindi bikibereye Abanyarwanda inzitizi tuzabikoraho“.

“Turashimira Ibitangazamakuru bitandukanye byabanye natwe muri uru rugendo rwo gukora ubuvugizi hagamijwe kugabanya Umusoro, kuko ubu wavuye ku Mafaranga 300 Frw, ugeze kuri 80 Frw“.

Bwana Habineza, yasoje agira ati:“Turabizeza ko ni muramuka mudutoye, Umusoro w’Ubutaka uzakurwaho 100%“.

“Uretse iki kandi, yavuze ko azaharanira ko Umunyarwanda afunguro inshuro eshatu ku munsi, bitandukanye n’uko kuri ubu ari ukurwana no kuramuka nk’uko hari abameze batyo“.

Akomoza ku Ikibazo cy’Ubushomeri imbere mu gihugu, Kandida Perezida, Habineza yagize ati:Imibare igaragaza ko 22% b’urubyiruko bari mu bushomeri, tuzashyiraho inganda muri buri Murenge bishingiye ku bikorwa bigaragara muri wo. Nizeye ko nzatanga akazi ku rubyiruko rungana n’bihumbi 500 ku mwaka“.

“Kuntora n’ugutora Ubukungu, Iterambere, Ubwisanzure, gukemura ikibazo cy’Ibiryo mu Rwanda n’ibindi..

“Nyuma yo kuvuga ibi, abaturage bari baraho, bahise bagira bati’ Ni wowe, ni wowe, ni wowe“.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *