Perezida Joe Biden w’Amerika yahisemo gutora mbere y’igihe, kandi atorera muri Leta ya Delaware, ahitwa Wilmington hafi y’aho akomoka kuri uyu wa Mbere.
Biden yaganiriye n’abatora ubwo yari kumwe n’abo ku murongo ndetse afasha no gusunika umukecuru wari mu kagare k’abamugaye nawe wari waje gutora mbere y itariki ya 5 y itora nyirizina.
Biden yamaze iminota igera kuri 40 ari ku murongo ategereje aho yari ameze nk’ umuturage usanzwe kuko nawe yatanze ibyangombwa bye bimuranga ngo bisuzumwe mbere y’uko yemererwa gutora.
Nyuma umukozi wo mu biro by’itora, yamusinyishije ku ifishi y’itora, ahita atangaza ko Perezida Biden agiye gutora.
Abaje gutora ari ubwa mbere bagaragaye nk’abatangajwe no kubona na perezida ari ku murongo nkabo batangira gusakuza kubera ibyishimo.
Mu gihe cy’imyaka myinshi uretse mike gusa kuva mu 1970, Biden yakunze kuba ari politiki aho yakunze kugaragara yiyamamariza umwanya runaka.
Ariko muri uyu mwaka, ibyiringiro bye yabihariye abakiri bato.
Muri iki gihe Perezida Biden acyuye ikivi cye, Visi Perezida Kamala Harris watoranyijwe na Biden ngo abe ari we uhagarariye ishyaka arashaka kuba umugore wa mbere w’umwirabura ndetse n’umuntu wa mbere ukomoka muri Aziya y’ amajyepfo ushobora kuba perezida.
Kuri uyu wa gatandatu ushize, ni bwo muri leta ya Delaware batangiye gutora mbere y itariki y’itora nyirizina.
Ni ibihe biteye agahinda kuri Biden wafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu kwezi kwa karindwi. Yivanye muri iyi nkundura y’amatora kubera impungenge zari zikomeje kwiyongera ku kibazo cy’ubuzima bwe hakiyongeraho ko n’abo mu ishyaka ry’abademokarate nabo bari bahangayikishishwe no kuba agaragara nk’ udafite ubushobozi bwo gutsinda Trump wahoze ari perezida. (VoA)