Amatora: Umukandida wa ‘FPR-Inkotanyi’ yakomoje ku banenga ubufatanye bagiranye n’indi Mitwe ya Polikite

Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, akaba ari n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu Matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, yashimiye imitwe ya politiki yafatanyije n’uyu Muryango mu bikorwa byo kwiyamamaza n’amatora muri rusange, avuga ko ibyo bakoze atari ukugaragaza intege nke ahubwo ari ukureba kure.

Ibi yabigarutseho i Ngororero kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Muri ibi bikorwa, abahagarariye imitwe ya Politiki ifatanyije na FPR Inkotanyi kwamamaza Umukandida Paul Kagame ndetse n’indi mitwe ifatanya n’uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abo ku mwanya w’Ubudepite, nabo bari baje kwifatanya na FPR Inkotanyi.

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta yavuze ko abayobozi b’iri Shyaka bahisemo neza, bagahitamo Paul Kagame nk’Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

 Ati “Kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato, u Rwanda atabashije kubamo kubera amateka y’urwango n’amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa.”

Paul Kagame yavuze ko kuba barahisemo gufatanya na FPR Inkotanyi atari uko badashoboye ahubwo ari ukureba kure.

Ati “Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe, nta gishobora kubananira. Muri politiki rero hari ubwo abantu babyumva gutyo, ngo imitwe yafatanyije na FPR, ngo ariko buriya kubera iki batakoze ibyabo, bakibwira ko ari uko byabananiye, ahubwo ni uko bashyize mu kuri.”

Mu kwiyamamaza i Ngororero, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, babwiye Umukandida wabo, Paul Kagame ko bazamutora 100%.

Ni ibintu yavuze ko usanga hari amahanga cyangwa abandi batumva uko gutorwa 100% bishoboka, bavuga ko atari demukarasi.

Paul Kagame ati “Kandi bazabyumva kuko demukarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora tariki 15, ni ibireba u Rwanda ntabwo bibareba cyane, bireba twe, dukora ibitureba. Ngo 100%, ariko ishoboka ite? Ngo ubwo nta demukarasi ihari, hari uwo nabajije ejo bundi, nti abayoborwa na 15%, ubwo ni demukarasi gute?”

Kuri uyu wa Mbere, wari umunsi wa Gatatu wo kwiyamamaza ku Muryango RPF Inkotanyi ndetse n’andi mashyaka barikumwe, nyuma ya Musanze na Rubavu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *