Amatora muri USA: Ibikubiye mu nyandiko “Project 2025” Abademokrate bashyira ku Mutwe wa Donald Trump

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Abademokarate barimo baravuga cyane ku kintu cyitwa “Project 2025” ni nko kuvuga “Umushinga 2025.”

Bawutwerera kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani Donald Trump. “Project 2025” ni igiki? Ni byo turebera hamwe muri iyi nkuru mu rwego rw’izihariye tubagezaho zisobanura ibirebana n’amatora y’uyu mwaka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,

“Project 2025” ni igitabo cy’impapuro 922. Cyitwa mu yandi magambo “2025 Presidential Transition Project,” ni nko kuvuga “Umushinga w’inzibacyuho wa perezida.”

Wanditswe n’amashyirahamwe arenga ijana y’abantu bagendera ku matwara y’abasokuruza. Abenshi cyane muri bo bahoze mu nzego z’ubutegetsi zo hejuru ku gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, kuva mu 2017 kugera mu 2021.

Umuhuzabikorwa wabyo ni umuryango udaharanira inyungu witwa Heritage Foundation, ufite icyicaro gikuru mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Washington DC.

Uvuga ko ufite ubutumwa bwo gutekereza no guteza imbere politiki zishingiye ku mahame y’ishoramali ryisanzanzuye, guverinoma iciriritse mu bunini, uburenganzira bwa buri wese, indangagaciro gakondo nyamerika, n’igisirikare gikomeye.

Perezida wa Heritage Foundation, Kevin Roberts, asobanura ate “Project 2025”? “Turi mu bihe bya revolisiyo y’Amerika ya kabiri.

Nta maraso izamena, niba ab’ibumoso ariko babyemeye.” Ab’ibumoso ni ko Abarepubulikani bita Abademokarate, aba nabo bakita Abarepubulikani ab’iburyo.

Donald Trump yagegareje kwitandukanya na “Project 2025” abanza kuvuga ko atazi icyo ari cyo, ubundi, ati: “Sinemera bimwe na bimwe byanditsemo.”

Nyamara umukuru wa “Project 2025”, Paul Dans, yakuye inzira ku mulima, ashimangira ko “Project 2025” ikubiyemo ibitekerezo bya Trump.

“Yabaye perezida imyaka ine. Ni yo mpamvu ibitekerezo byinshi bituruka ku matwara ye y’ikubitiro. Bituruka muri manda ya mbere ya Trump.”

Ngayo amavu n’amavuko ya “Project 2025”. Noneho rero uyu mugambi ni iki? Abahanga muri politiki bayisuzumye neza bemeza ko ishaka gukuraho amahame yanditse mw’itegeko nshinga yo gutandukana, kuzuzanya no kugenzurana kw’inzego z’ubutegetsi, ari zo: urwego nshingamategeko (rugizwe n’Umutwe w’Abadepite na Sena), urwego nyubahirizategeko (rukuriwe na perezida wa Repubulika), n’urwego rw’ubutabera (rukuriwe n’Urukiko rw’Ikirenga).

Bemeza kandi ko umu mugambi uteganya ko Trump aramutse atsinze aya matora, agomba kwigarurira abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu.

Bityo, agomba kwirukanamo byibuba 50,000, no kubasimbuza abambari be bamwunamira cyangwa batera ivi imbere ye.

Aha bavugamo cyane cyane abo muri minisiteri y’uburezi igomba kuvaho burundu yose uko yakabaye, FBI (ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha no kurwanya iterabwoba mu gihugu no keneka Leta zunze ubumwe z’Amerika), n’ikigo cy’igihugu cy’itanzamakuru USAGM gikuriye Radiyo Ijwi ry’Amerika.

Mu by’ukuri, Trump yaba ari nawo mugambi yari afite igihe yimamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yabaye mu 2016.

Icyo gihe yabivuze muri aya magambo. “Nintorerwa kuba perezida, tuzamaraho umwanda uri mu kidendezi Washington, D.C.”

Trump yaratsinze mu 2016. Ageze ku butegetsi koko, guhera kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere 2017, abakozi bamwe na bamwe ba guverinoma barirukanywe.

Abashushubikanijwe hanze igitaraganya umunsi umwe muri USAGM, harimo abayobozi b’amashami yayo ane (Middle East Broadcasting, Radio Free Asia, Radio Free Europe/Radio Liberty, na Open Technology Fund).

Hejuru y’ibyo, abahanga mu bya politiki batsindagira ko Project 2025 iteganya n’ingamba zikomeye zo kunyaga uburenganzira bwa rubanda mu ngeli nyinshi zinyuranye (nk’ubwo kuboneza urbyaro, ubwo kuvuga ikikuri ku mutima n’ubw’itangazamakuru, ubwo gutora, n’ubw’amakaraniro yo mw’ituze), no gukuraho imishinga n’ingengo y’imali byo kurwanya ibyangiza ibidukikije no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere n’umwuka, no kugabanya ubushyuhe bwugarije isi.

Project 2025 iteganya kandi kwirukana abimukira amamiliyoni batarabona ibya ngombwa n’ibijana nabyo nko gutandukanya imiryango, bivuze gusenya amategeko agenga abimukira.

Urutonde ni rurerure cyane. Impapuro 922 ntawazivuga mu monota umwe. Gusa ba nyirabyo bavuga ko ari byo Amerika ikwiye, n’isi birumvikana. Ababirwanya bakavuga ko ari ubuhezanguni bw’ikirenga bita fascism mu rundi rurimi. (V0A)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *