Amatora muri Ferwaba: Mugwiza Desire yiyamamarije Manda ya kane

0Shares

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwanda).

Aya matora ateganyijwe kubera kuri Hotel PerkIn mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Muri aya Matora, Mugwiza Desire umaze kuyobora iri Shyirahamwe muri Manda eshatu ziheruka, niwe mukandida rukumbi ku mwanya w’umuyobozi wifuza kuyobora Ferwaba muri Manda y’Imyaka ine iri imbere.

Mugizwa yatangiye kuyobora Ferwaba kuva mu 2013, asimbuye Eric Kalisa Salongo wari weguye ku mpamvu zavuze ko ari bwite.

Mu gihe yaramuka agiriwe icyizere cyane ko ari n’Umukandida rukumbi, azayobora iri Shyirahamwe kugeza mu 2028.

Mu nteko rusange yabaye mu Kwezi gushize (11), Abanyamuryango ba Ferwaba bakuye mu Mategeko ibijyanye na Manda umuyobozi atorerwa, gusa bemeza ko mu gihe babonye adakora neza, bashobora kumutera ikizere, akeguzwa.

Uretse Mugwiza wari no muri Komiye icyuye igihe, Pascale Mugwaneza wari umwingirije, nawe ari mu bagarutse bifuza kwiyamamaza.

Mugwaneza azaba yiyamamarije Manda ya gatatu. Asanzwe ari Umunyamuryango w’Ikipe ya the Hoops basketball Club.

Eduard Munyangaju niwe mukandida mushya mu bifuza kujya mu buyobozi bw Ferwaba.

Munyangaju watanzeho Umukandida n’Ikipe ya Patriots BBC, azaba yifuza gutorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri, umwanya wari usanzwemo Nyirishema Richard, wagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.

Urutonde rw’Abakindida n’Amakipe yabatanzeho abakandida

  • Perezida: Desire Mugwiza (APR Men Basketball Club)
  • Visi Perezida wa mbere: Pascale Mugwaneza (The Hoops)
  • Visi Perezida wa kabiri: Eduard Munyangaju (Patriots Basketball club)
  • Umubitsi: Alice Muhongerwa (Ubumwe Basketball club)
  • Umujyanama mu bijyanye na Tekinike: Claudette Habimana Mugwaneza (Ubumwe Basketball club)
  • Umujyanama mu bijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato: Maxime Mwiseneza (Espoir Basketball Club)
  • Umujyanama mu bijyanye n’amategeko: Aimé Munana (UGB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *