Amatora mu Rwanda: Madagascar yabimburiye Ibihugu by’Amahanga kwifuriza ‘intsinzi Perezida Kagame’

Kagame Paul yaraye yongeye gutsindira kuyobora u Rwanda muri Manda y’Imyaka Itanu (5) iri imbere n’amajwi 99,15% nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa.

Saa 22:00 za Kigali zo kuri uyu wa Mbere, Gasinzigwa yatangaje ko Kagame yakurikiwe na Habineza Frank w’Ishyaka DGPR n’amajwi 0,53%, mu gihe Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga yagize amajwi 0,32%.

Gusa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko aya majwi ari ay’agateganyo, amajwi ntakuka akaba azatangazwa tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Ibihugu byo ku ruhando mpuzamahanga, byatangiye gukeza Kagame Paul ku bw’iyi ntsinzi.

Igihugu cyabimburiye abandi n’icya Madagascar, Perezida wayo Andry Rajoelina amwifuriza intsinzi muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Mu butumwa yanyujije ku Rukuta rwe rwa X yahoza ari Twitter, yagize ati:”Turifuriza u Rwanda amahoro n’uburumbuke”.

Bitadukanye n’izindi Manda, Iyi y’Imyaka 5 izarangira mu 2029, mu gihe kandi itegekonshinga ryemerera Kagame kuzongera kwiyamamariza indi manda imwe. Bivuze ko mu 2029 yiyamamaje akongera agatorwa, yageze mu 2032 ari Perezida w’u Rwanda.

Kagame wayoboye Urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yayoboye u Rwanda kuva mu 2000 ubwo yayobora Inzibacyuho y’Imyaka 3 kugeza mu 2003.

Mu Kwezi kwa 8 kw’i 2003, habaye amatora, icyo gihe atsinda Twagiramungu Faustin na Nayinzira Jean Nepo Nepomuscene na Faustin Twagiramungu.

Mu 2010, nabwo yatsinze amatora, atsinda abarimo; Higiro Prosper wari watanzwe n’Ishyaka PL, Mukabaramba Alvera wa PPC na Jean-Damascène Ntawukuriryayo wa PSD.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *