Amasezerano ya ‘Dieudonne Ndizeye na Steven Hagumintwari’ muri REG BBC yajemo ibihato

0Shares

Dieudonne Ndizeye Ndayisaba uzwi nka Gaston na Steven Hagumintwari byavugwaga ko basinyije ikipe ya REG Basketball Club bavuye muri Patriots BBC, ibyabo byajemo kidobya.

Amakuru abajyana muri REG BBC yatangajwe mu kwezi kwa cumi k’Umwaka ushize, ibyari byahise bishyira akadomo hafi ku myaka 10 bombi bari bamaze ari abakinnyi ba Patriots BBC.

Buri umwe yasinye amasezerano y’Imyaka itatu, n’umushahara wa Miliyoni 11 Frw kuri Ndizeye na Miliyoni 10 Frw kuri Hagumintwari buri kwezi, nk’uko Ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje.

N’ubwo impande zombi zari zemeranyijwe, amakuru agezweho aravuga ko iby’aya masezerano byajemo kidobya.

Iyi kidobya ishingiye ko aba bakinnyi bombi basinyiye REG BBC batabimenyesheje Patriots BBC bari basanzwe bakinira, mu gihe nyamara bari bakiyifitiye amasezerano y’Umwaka.

Mu gihe baramuka bemeye kwishyura aya masezerano, Patriots BBC ntakibazo ifite cyo kuba yabarekura.

Gusa, ntabwo byoroshye, kuko kugira ngo Ndizeye Ndayisaba Dieudonne uzwi nka Gaston arekurwe, arasabwa kwishyura Miliyoni 45 Frw, mu gihe Hagumintwari asabwa Miliyoni 35 Frw.

Kugira ngo bishyure aya mafaranga, birasaba ko REG BBC itangira kubishyura imishahara, bagakoramo bakigura muri Patriots BBC. Gusa, ibi birasaba n’ibigoye n’ubwo ntawavuma iritararenga.

N’iki kijya mbere

Nk’uko amasezerano impande zombi zari zagiranye yabivugaga, REG BBC yagombaga gutangira kubishyura imishahara y’Ukwezi guhera tarik iya 01 Ukuboza 2024.

Ibi ntabwo byakozwe nk’uko uwahaye amakuru The Newtimes utifuje ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru abivuga.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa REG BBC buvuga ko bwamenyesheje aba bakinnyi ko bwifuza gusubira mu masezerano impande zombi zari zagiranye.

Uyu wahaye amakuru The Newtimes, yavuze ko REG BBC yabamenyesheje ko buri umwe yazajya ahembwa Miliyoni 7 Frw, zivuye kuri Miliyoni 11 Frw za Ndizeye na Miliyoni 10 Frw za Hagumintwari.

Uretse ibi kandi, n’uko amazeserano y’imyaka 3 yari yasinywe yashyirwa ku mezi 7, ibyo aba bakinnyi badakozwa.

Mu gihe aba bakinnyi batakozwa ibyo iyi kipe isaba, biravugwa ko yahita isesa amasezerano bagiranye, bakishakira ahandi bakerekeza. Ni mu gihe Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 24 Mutarama 2025.

Umuyobozi wa REG BBC, Joseph Ntwali, abajijwe ku by’aya makuru, yatangaje ko ntacyo yifuza kubivugaho.

Dieudonne Ndizeye Ndayisaba uzwi nka Gaston w’imyaka 27 na Steven Hagumintwari ufite Imyaka 30, kuva bava bakiri mu Ikipe ya IPRC Kigali, ni bamwe mu bakinnyi bafatwa nk’ikitegererezo mu Myaka 10 ishize muri Basketball y’imbere mu gihugu.

Amafoto

Dieudonne Ndizeye Ndayisaba

 

Steven Hagumintwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *