Amajyepfo: Umurenge wa Gasaka wahembwe Imodoka nk’uwahize iyindi mu kunoza Isuku n’Umutekano

Umurenge wa Gasaka ho mu Karere ka Nyamagabe, wahembwe Imodoka nyuma yo guhiga indi Mirenge 101 yo mu Ntara y’Amajyepfo mu Marushanwa y’Ubukangurambaga bw’Isuku, Umutekano no kurwanya igwingira ry’abana.

Umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo, wakorewe mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 19 Kamena 2024.

Ibihembo by’abahize abandi, byatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude.

Uretse Minisitiri Musabyimana, iki gikorwa cyari kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Vice Mayor ASOC wa Nyamagabe Madamu UWAMARIYA Agnes, n’abandi bayobozi batandukanye.

Ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, bukorwa abaturage bigishwa gutegura indyo yuzuye, kugira isuku no kurwanya imirire mibi.

Muri ubu bukangurambaga, ababyeyi bakangurirwa kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, kwitabira gahunda y’igikoni cy’Umudugudu, gupimisha abana babo ibipimo by’ubuzima mu bajyanama b’ubuzima kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, n’abatwite bakangurirwa kwipimisha kugira ngo banagirwe inama.

Gahunda mbonezamikurire y’abana bato yibanda ku bana bari munsi y’imyaka itandatu (6).

Abana bato n’ababyeyi bagana ingo mbonezamikurire (home-based ECD) bitabwaho kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze, bakigishwa kugira isuku n’isukura, gukangura ubwonko bw’abana no kubategura kwiga amashuri abanza.

Umwana witaweho hakiri kare, akura neza, atsinda neza mu ishuri kandi amenya gufata ibyemezo bikwiye uko agenda aba mukuru.

Umurenge wa Gasaka ni umwe mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe. Ibiro byawo biherereye mu kagari ka Sumba.

Ugizwe n’Utugari 6 aritwo: Nyamugari, Ngiryi, Remera, Nzega, Nyabivumu na Kigeme.

Amafoto

May be an image of 4 people and text

May be an image of 8 people, jeep, car and text

May be an image of 4 people, dais and text

May be an image of 2 people and wedding

May be an image of 1 person, car and text

May be an image of 4 people, car, road, grass and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 2 people, road and text

May be an image of 5 people and hospital

May be an image of 10 people, jeep, car and text

May be an image of 3 people, car and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 4 people and car

May be an image of 2 people and newsroom

May be an image of 6 people and dais

May be an image of 12 people

May be an image of 3 people and newsroom

May be an image of 8 people, jeep, car and text

May be an image of 10 people and text

May be an image of 9 people, car, road, street and text

May be an image of 3 people, ambulance, car, road and text

May be an image of car, jeep, road and text

May be an image of 2 people, car, crowd, road and text

May be an image of 13 people and crowd

May be an image of 5 people, people smiling and text

May be an image of 3 people and car

May be an image of 11 people and text

May be an image of 1 person and car

May be an image of 12 people

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *