Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwasabye ibigo by’imari guherekeza ba rwiyemezamirimo bubaha inguzanyo zihuse, kuko ari byo bizatuma intego ya Leta yo guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka igerwaho byihuse.
Byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, mu biganiro yagiranye n’abikorera bo muri iyi Ntara.
Yagize ati:“Abikorera iyo bisunze Banki mu rwego rwo kwagura ibyo bakora, birushaho guhanga akazi gashya bityo bigatanga n’imirimo”.
Nshimiyimana yakomeje asaba ko ubu bushake bw’abakiriya bwajyana n’imikorere myiza y’ibigo by’imari, kugira ngo bafatane urunana rugamije iterambere ryihuse.
Ibi biganiro byabaye ku wa 20 Werurwe 2025, ubwo bari bahujwe na Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank, ibamurikira ibyiza bya serivisi itanga, mu muhuro wabereye mu Karere ka Huye.
Mu gihe u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ruhange imirimo itubutse binyuze muri gahunda ya NST2, ruhanze amaso abikorera ngo bongere ibyo bakora bihanga akazi kenshi.
NST2 yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.
Leta yiyemeje ko binyuze muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25, mu myaka itanu. Bivuze ko buri mwaka, hazahangwa imirimo ibihumbi 250.
Rumwe mu ngero z’abiyegereje I&M Bank bikabahira, ni Ivuriro rya Sangwa Polyclinic, riherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, mu Kagari ka Butare, rimaze kuba ubukombe mu buvuzi, aho igishoro cyo kubaka no kugura ibikoresho babikuye mu nguzanyo bahawe n’iyi Banki.
Dr. Munyengabe Francois, ushinzwe ibikorwa by’umuvuzi muri Sangwa Polyclinic, avuga ko bakira ubuhamya bw’abahivuriza bavuga ko byabagabanyirije ingendo kuko hari serivisi z‘ubuvuzi bajyaga gushaka mu Mujyi wa Kigali, ndetse rikaba rinunganira andi mavuriro ari muri aka gace ko mu Ntara y’Amajyepfo, mu kuvura abahatuye, kandi bikaba byaranafashje mu guhanga akazi.
Ati:“Twatanze akazi. Dufite abakozi basaga 35 bakora muri serivisi zitandukanye, kandi turateganya ko gukomeza tubongera. Gukorana na I&M Bank mbibonamo n’iby’agaciro kuko utabura amafaranga yo gukoresha. Iyo ukorana na Banki nka ziriya [I&M Bank], biragufasha cyane. Ntushobora gukenera igikoresho ngo ukibure, byongeye iyo babonye hari aho uhagaze mu mikorere, byongera imikoranire n’icyizere mufitanye.’’
Muri ibi biganiro, Mutimura Benjamin, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, imwe mu ziherekeza ba rwiyemezamirimo muri iyi Ntara, yatangaje ko bashoye imari mu bikorera by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, kuko gukorana n’izi nzego ari ingenzi, cyane ko abakiliya babo batatera imbere badafite ubuzima bwiza, agahamya ko byose ari ukubaka Igihugu.
Ati:“Nka Banki twishimira gufasha abakiriya bacu gukomeza bagura ibyo bakora. By’umwahariko, abakora mu buvuzi, ntitwarebera umukiriya ushaka kwagura inyubako, ashaka igikoresho se cyangwa kongera ububiko bw’imiti. Tuzirikana ko ubuzima buzira umuze ari yo nkingi y’iterambere ndetse ko abaturage bahivuriza ari bo bakiriya bacu. Igihe bameze neza rero, n’iterambere ririhuta.’’
I&M Bank izwi cyane ku nguzanyo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Agiserera’ ifasha abantu kugura imodoka byoroshye zifasha mu gutwara imizigo cyangwa abantu n’ibintu, iyitwa ‘Karame’, n’izindi nyinshi zose mu murongo w’iterambere.
Amafoto





