Hari abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, bavuga ko bahangayikishijwe n’abakomeje gutema amashyamba atarageza igihe cyo gusarurwa bakayatwikamo amakara, abandi bagatashyamo inkwi zo gutekesha ku buryo byatangiye guteza isuri.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, gisaba abakora ibyo kubireka kuko ari ukwangiza ibidukikije.
Hirya no hino mu misozi y’Akarere ka Nyaruguru ni hamwe mu ho usanga imisozi iriho amashyamba yatemwe atarageza igihe kugira ngo bakuremo inkwi zo gutekesha mu gihe ahandi ubona umwotsi ucumba batwitse amakara.
Iki ni ikibazo kandi ubona hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage bakavuga ko bibagiraho ingaruka zinyuranye.
Abaturage bifuza ko hakazwa ibihano ku bangiza amashyamba.
Mu gushakira hamwe ibisubizo bigamije kubungabunga ibidukikije, REMA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, barimo guhugura abantu 100 bagize Komite zishinzwe kurengera ibidukikije ku rwego rwa buri Karere.
Ku rwego rw’Akarere, Komite zishinzwe kurengera ibidukikije zigizwe n’abantu 9, bemeza ko hari ingamba bafashe zo kurengera ibidukikije.
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’Ingo mu Rwanda bugaragaza ko inkwi n’amakara byifashishwa n’Abanyarwanda benshi, aho ingo 75% zikoresha inkwi, 18.8% zikifashisha amakara.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, Rushema Emmanuel, yasabye buri wese kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba.
Mu kurengera ibidukikije, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera, nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka wangiza ikirere, aho rwagombaga kuva ku kigero cya 79.9% rwariho mu 2018, rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024. (RBA)