Amajyepfo: Abakora Ubucuruzi bw’Inka babangamiwe n’uko Ikiguzi cyazo kikubye kabiri

0Shares

Abagura n’abacuruza Inka mu masoko atandukanye y’amatungo yo mu Majyepfo, baragaragaza ko ibiciro by’inka byazamutse aho byikubye hafi inshuro 2.  

Ibi byatumye ibiciro by’inyama mu masoko ndetse no muri za boucherie bizamuka, aho bamwe mu baturage batakibasha kwigondera akaboga.

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo rya Ruhango basanzwe banarema n’andi masoko y’amatungo yo hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo, baragaragazako ko ibiciro by’inka byazamutse aho hamwe byikubye hafi inshuro ebyiri, aho urugero inka yaguraga ibihumbi 400 kuri ubu ihagaze bihumbi bisaga 600.

Uku kuzamuka kw’ibiciro by’inka, byatumye n’ibiciro by’inyama ku masoko bizamuka, aho ahenshi ikilo cy’iroti ahenshi hazamutseho hagati y’amafaranga 500 ni 1000. 

Abacuruzi b’inyama bakaba bagaragazako ibi bigira ingaruka mu bucuruzi bwabo ndetse no ku ba clients babagana.

Kuri ubu ku masoko atandukanye ibiciro by’inyama byarazamutse, aho mu Karere ka Ruhango ikilo cy’inyama y’iroti cyavuye ku bihumbi 5 kigera Ku bihumbi 6500, mu Karere ka Huye cyavuye ku bihumbi 5 kigera ku bihumbi 6. 

Ni mu gihe mu Karere ka Nyamagabe ikilo cy’iroti cyavuye ku mafaranga 4500 kigera Ku mafaranga bihumbi 5, naho muri utu Turere twose, ikilo cy’inyama zimvange gihagaze 4500. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *