Abatuye Umurenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, bari mu byishimo byo guhembwa imodoka ya Miliyoni 26Frw, nyuma yuko bahize imirenge y’Intara y’Amajyaruguru mu bukangurambaga ku Mutekano, Isuku n’isukura no kurwanya igwingira, bwateguwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.
Ni ubukangurambaga bumaze amezi umunani, nyuma y’uko bitangijwe mu gihugu hose mu kwezi k’Ugushyingo 2022, aho abaturage kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku Kagari, bashyiriweho ibihembo.
Ibyo byateye abaturage umwete, bumva neza iyo gahunda, mu mpera z’icyumweru gishize abahize abandi bashyikirizwa ibihembo byabo.
Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, icyo gikorwa cyabereye mu Kagari ka Karenge Umurenge wa Bukure, wahize imirenge yose yo muri iyo Ntara, uhembwa imodoka y’agaciro ka Miliyoni 26Frw.
Iyo ntsinzi yashimishije abatuye uwo murenge, bavuga ko gushyira hamwe aribyo byabafashije kwesa umuhigo.
Bayingana Eugène ati “Ibanga twakoresheje ni ubufatanye, twaricaye twiga neza icyo ubwo bukangurambaga bugamije, tugendera ku dushya tw’Akarere ka Gicumbi turimo ‛Muturanyi ngira nkugire tugendane mu iterambere’. Urumva ntiwatera imbere udafite isuku n’umutekano, ntiwatera imbere kandi abaturage babayeho nabi, abana bagwingiye, uko gushyira hamwe rero byaradufashije cyane”.
Mugenzi we ati “Imodoka turayicyuye kandi koko turayikwiriye, ubu bukangurambaga bwaziye igihe kuko hari aho twatereranaga, tukumva ko isuku, umutekano, kurwanya igwingira mu bana ari iby’abayobozi gusa, ariko aho twumviye ko natwe ubwacu tugomba kubigira ibyacu, twihaye intego yo kubigeraho, ubu bukangurambaga bwatugiriye akamaro gakomeye”.
Arongera ati “Aho twumviye ko harimo n’ibihembo bikomeye nk’iyi modoka twatsindiye, twihaye intego yo gukora cyane, none tubigezeho imodoka mu Murenge wacu irahinda, izadufasha byinshi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, Bayingana Théogène, na we yunga mu ry’abo baturage, ati “Iyi modoka iturutse ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi, igiye kudufasha mu bijyanye n’usuku by’umwihariko n’umutekano, izane n’impinduka mu iterambere. Nkaba nshimira abaturage ku mbaraga bakoresheje kugira ngo twese umuhigo twihaye, bakomereze aho”.
Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda, DCG Ujeneza Chantal, yashimiye ababonye ibihembo guhera ku Karere kugera ku Kagari, abasaba ko bibabera imbarutso yo kubungabunga umutekano ku buryo buhoraho, no guteza imbere umuco w’isuku n’isukura umuturage akabigira ibye.
Mu butumwa bwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude wari witabiriye icyo gikorwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo n’ubwo bukangurambaga bugamije kubahindurira imyumvire bagana mu mibereho myiza.
Uwo muyobozi asaba abahawe ibihembo kubifata neza no kubikoresha mu nyungu z’abaturage, yibutsa abayobozi mu Nzego z’ibanze kukomeza kuba hafi abaturage, kugira ngo ibyo bikorwa bitazasubira inyuma.
Ati “Ibikorwa byiza bijyanye n’isuku, umutekano no kurwanya igwingira mu bana bato, turifuza ko byakomeza kandi bigakwira hose mu Ntara y’Amajyaruguru”.
Umurenge wa Bukure wa Gicumbi niwo watwaye igihembo nyamukuru cy’imodoka, mu gihe Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, gahabwa igikombe na seritifika y’ishimwe.
Umurenge wa Kivuruga, Muhoza, Kivuye na Shyorongi yahawe moto, imwe ifite agaciro ka 1,680,000Frw, mu gihe Akagari ka Mpenge, Bugaragara, Karenge na Nyirataba, buri kamwe kahawe Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda. (Rwanda Police, Kigali Today & THEUPDATE)
Amafoto