Amajyaruguru: Malariya iri guca ibintu muri Musanze na Gakenke

Abatuye mu mirenge ya Nkotsi, Rwaza na Muko yo mu Karere ka Musanze na Rusasa yo mu Karere ka Gakenke, basabwe gukaza ingamba zo kwirinda Malariya kuko umubare w’abayirwara wiyongereye muri iki gihe. 

Imibare y’ikigo nderabuzima cya Nyakinama giha serivisi abaturage bo muri iyo mirenge ya Nkotsi, Rwaza, Muko na Rusasa, igaragaza ko kuri ubu kiri kwakira abarwayi ba Malariya bari hagati ya 600 na 800 buri mu kwezi. 

Mu bukangurambaga bwabereye muri Nkotsi, abaturage bavuze ko batahanye ingamba zo kuyikumira no gukoresha inzitiramibu icyo baziherewe.

60% by’abarwaye maraliya bakirwa n’abajyanama b’ubuzima babasuzuma bakabaha n’imiti. 

Gusa Nsengiyumva Sylvestre umujyanama w’ubuzima muri Nkotsi, avuga ko hari imbogamizi bafite zituma iyi ndwara yibasira aka gace.

 Tuyishime Vincent, umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya malariya muri Profemme Twese Hamwe avuga ko abaturage bakwiye kwirinda malariya cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yongera kwibutsa abaturage kuryama mu nzitiramibu kuko ngo byagaragaye ko hari abatabikozwa.

Inzego z’ubuzima mu Karere ka Musanze zigaragaza ko mu mezi atatu ashize Malariya, yishe abantu 3 mu gihe 114 barwaye Malariya y’igikatu. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *