Amajyaruguru: Abakora Ubucuruzi bungukiye mw’ikorwa ry’Umuhanda ‘Gatsibo-Nyagatare-Gicumbi-Base’

0Shares

Abaturiye umuhanda mushya wa Kaburimbo Nyagatare–Ngarama-Rukomo-Gicumbi baremeza ko iyubakwa ryawo ryabaye igisubizo ku ishoramari rishya, kuko hari abamaze kuwifashisha mu bucuruzi kandi bukaba burimo kubaha inyungu.

Uyu muhanda Nyagatare-Ngarama-Rukomo-Gicumbi-Base uhuza Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi na Rulindo ku ruhande rumwe, ariko ukanahuza utu Turere n’Umujyi wa Kigali.

Kuva utangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2023, uretse inyungu mu buryo bw’ingendo, ni n’umuhanda wahaye amahirwe abareba kure mu bucuruzi. 

Hafatiwe ku rugero rw’Akarere ka Gatsibo konyine, iruhande rw’uyu muhanda hari abahubatse amacumbi, utubari, abandi bakora ubucuruzi bw’inyama zokeje bagurisha abagenzi baca muri uyu muhanda ibyo bavuga ko bibinjiriza amafaranga.

Uyu muhanda kandi wanagize uruhare mu bukungu bw’Akarere ka Gatsibo kuko watumye hubakwa inzu nyinshi z’ubucuruzi, ibyo umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko bikwiye kongerwa ndetse akanizeza abakorera mu isoko rya Nyagahanga ko Akarere kari gukora ibyihutirwa ngo ryubakwe cyane ko ari isoko riremerwa hafi cyane y’uyu muhanda kandi ritubakiye.

Uyu ni umuhanda bigaragara ko wanogeje ingendo, ubuhahirane ndetse n’ubucuruzi bukaba bukomeje kugenda bwiyongera. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *