Amagare:“Gushinja u Rwanda kuvogera DR – Congo ntibizakoma mu nkokora Shampiyona y’Isi” – UCI

0Shares

Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusinga ku Magare ku Isi, UCI, yatangaje ko nta mugambi ifite wo kwimura Shampiyona y’Isi iteganyijwe gukinirwa mu Rwanda hagati ya tariki ya 21-28 Nzeri 2025, mu gihe Isi ikomeje kotsa igitutu u Rwanda, irushinja kuvogera Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gufasha Umutwe wa M23, mu Ntambara iri kubera mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ntagihindutse nk’uko UCI yabitangaje, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi mikino (Shampiyona y’Isi).

Nyuma yo kwigararurira Umujyi wa Goma, M23 yatangaje ko ishobora no kwerekeza i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uvuye i Goma ujya i Kinshasa, harimo intera ka Kilometero 2,600.

Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusinga ku Magare ku Isi, UCI, yatangaje ko iri gukurikiranira ibintu hafi, mu rwego rwo kureba ko bitazakoma mu nkokora iyi Shampiyona iteganyijwe gukinirwa mu Mujyi wa Kigali (Umurwa mukuru w’u Rwanda).

Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusinga ku Magare ku Isi, UCI, yatangaje ko mu Rwanda, Igihugu cyose gifite umutekano wuzuye ku Bukerarugendo n’ibikorwa by’Ubucuruzi, kuko intambara zigarukira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Itangazo riri ku rubuga rw’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusinga ku Magare ku Isi, UCI, rigira riti:“Nyuma y’ibihuha byakwijwe hose bijyanye n’iki kibazo, UCI, iramenyesha ko nta mugambi wo kwimurira mu Busuwisi, Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera mu Rwanda”.

Rikomeza rigira riti:“Dufite ikizere ko igisubizo cy’ibi bibazo kizaboneka, kandi binyuze mu nzira y’amahoro. UCI iramenyesha ishimitse ko imikino y’amasigawa y’Amagare, ikorwa kandi ikanitabirwa n’Ibihugu mu rwego rwo kwimakaza amahoro, ubucuti no gushyira hamwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *