Ikipe ya Soudal Quick-Step yo mu gihugu cy’Ububiligi, yikuye mu makipe azitabira Tour du Rwanda yo muri uyu Mwaka w’i 2025.
Umuyobozi w’iyi kipe, Jurgen Foré, yatangaje ko impamvu yo gukura iyi kipe muri iri siganwa mpuzamahanga, zishingiye ku mwuka w’intambara n’ubushyamirane biri gututumba mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Yavuze ko icya mbere ari ukwita no kurengera umutekano w’abakinnyi, kurusha kwitabira.
By’umwihariko, Jurgen Foré yavuze ko ukwikura muri iri rushanwa, bishingiye ku bibazo by’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, agace gahana Umupaka n’u Rwanda.
Muri aka gace, hazakinirwa Uduce (Etape) zitandukanye za Tour du Rwanda 2025. Mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hari Akarere ka Rubavu, mu gihe mu Majyepfo hari aka Rusizi.
Jurgen Foré avuga ko ifatwa ry’Umujyi wa Goma bikozwe n’Umutwe wa M23, byateye impungenge abatari bacye, bityo batakohereza abakinnyi babo mu duce turimo ibibazo.
Yakomeje agira ati:“Nyuma y’uko abategura iri siganwa badahisemo duhindura inzira zerekeza i Rubavu n’i Rusizi, twahisemo kutazitabira iri siganwa, nk’uko twabisabwe na Minisiteri yacu y’Ububanyi n’Amahanga”.
Yakomeje agira ati:“Ntabwo tujya twivanga mu bibazo bya Politike. Ariko nyuma yo kugirwa inama n’Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, twahisemo tutabyima amatwi. Bityo, duhitamo kutazohereza abantu bacu 20 barimo n’abakinnyi, mu Rwanda, ahazabera iri siganwa”.
“Mu minsi ishize, twasabye Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, ko bahindura inzira zerekeza i Rubavu n’i Rusizi, batubwira ko bitakunda. Twumvise tutanyuzwe, duhitamo kwikura muri iri siganwa”.
Abajijwe niba kutitabira Tour du Rwanda y’i 2025 bivuze ko batazanitabira Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025, Foré yavuze ko ntacyo yabivugaho, biri mu maboko y’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi na Leta yabo (Ububiligi).
Jurgen Foré yagize ati:“Shampiyona y’Isi ntabwo yitabirwa n’amakipe, yitabirwa n’Ibihugu. Ndatekereza ko Minisiteri yacu (Ububiligi) y’Ububanyi n’Amahanga, Ishyirahamwe ry’Amagare mu Bubiligi na Guverinoma y’u Rwanda, bari gukurikirana uko ibintu bimeze, ku buryo bizagera mu Kwezi kwa Cyenda, hari amakuru ahagije. Ntabwo nibaza ko UCI yatafa icyemezo gishyira abakinnyi mu kaga. Ndibaza ko igihe kizagera ibintu biri mu buryo, abakinnyi bacu bagakinira ahantu hatekanye”.
Tour du Rwanda y’i 2025, iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 02 Werurwe 2025.
Izakinwa mu Duce (Etape) Umunani, ku ntera ireshya na Kilometero 804.