Nyuma y’imyaka ine (4) ridakinwa, abategura irushanwa ryo kwibuka Sakumi Anselme batangaje ko ryongeye kugaruka nyuma y’uko ryaherukaga gukinwa mu 2019.
Iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo kunamira Sakumi, no gusigasira ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda ubwo yari ikiri mu buzima.
Nyuma y’uko rikinwe ku nshuro yaryo ya mbere mu 2019, ntago ryongeye gukinwa ukundi kuko imyaka yakurikiyeho yaranzwe n’Icyorezo cya Covid-19 cyanagize ingaruka mu gukoma mu nkokora ibikorwa bitari bicye by’imikino y’imbere mu gihugu.
Ku nshuro yaryo ya kabiri, biteganyijwe ko rizakinwa ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2023, aho ntagihindutse rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya.
Ku ngengoo y’imari ya Miliyoni 18 Frw, bitenyanyije ko kuri iyi nshuro, rizakinwa mu ngeri zitandukanye, ku buryo buri umwe azibinamo.
Uretse abakina nk’ababigize umwuga, kuri iyi nshuro abakiri bato, abakanyujijeho ndetse n’abakina batabigize umwuga baritezwe.
Bwana Rusagara Serge, umwana wa Nyakwigendera Sakumi, ukuriye abategura iri rushanwa, arigarukaho yagize ati:”Uretse kuba iri rushanwa rigira icyo risigira abaryitabiriye, rikinwa mu rwego rwo kuzirikana umurage Umubyeyi wange yasize muri uyu mukino. Yari umwe mu bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda”.
“Rikinwa kandi mu rwego rwo kuzamura no kwerekana impano nshya muri uyu mukino, bidasiganye no gushyira mu bikorwa ibyo yifuzaga birimo kuzabona umukino w’amagare mu Rwanda uri ku rwego rushimishije”.
“Mu rwego rwo kurushaho gutuma iri rushanwa rikomera, turi mu biganiro n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (Ferwacy), mu rwego rwo kurisaba kurishyira ku ngengabihe y’amarushanwa ritegura”.
“Kurishyira ku ngengabihe, bizadufasha gukomeza kurushaho kuzamura no guteza imbere abafite impano mu mukino w’amagare nk’uko Umubyeyi wange yabyifuzaga”.
Ubwo iri rushanwa rizaba rikinwa, abakinnyi bari hagati y’imyaka 12 na 15, bazasiganwa intera ya Kilometero 45 na Metero 600.
Inzira bazakoresha ikaba ireshya na Kilometero 11 na Metero 400 kuyizenguruka inshuro imwe.
Abakanyujijeho bo bazasiganwa intera ya Kilometero 45 na Metero 500, kongeraho izindi Kilometero 13 ku bazabifuza.
Mu bakina nk’ababigize umwuga, mu kiciro cy’abangavu, bazasiganwa intera ya Kilometero 90, (13km + 5 Laps).
Ingimbi n’abagore, bazasiganwa Kilometero 81 na Metero 400 (13km + 6 Laps), mu gihe abagabo n’abari munsi y’imyaka 23, bazakina Kilometero 104 na Metero 300 (13 km + 8Llaps).
Iri siganwa rizatangirira kuri Maguru Coffee ku Kimihurura, aho abakina kinyamwuga bazahagurukira bishyushya mbere yo kugera muri Kigali Economic Zone aho bazatangira kubarirwa ibihe. Bazahita berekeza i Masoro, Kimironko na BK Arena.
Nyuma yo kugera kuri BK Arena, bazakora umuzenguruko werekeza ku Karere ka Gasabo, banyure i Nyarutarama, Kabuga, Kibagabaga na Kimironko mbere yo gusoreza isiganwa kuri BK Arena.
Biteganyijwe ko abazahiga abandi bazegukana ibihembo binyuranye birimo n’amafaranga.
Ubwo iri rushanwa ryakinwa ku nshuro yaryo ya mbere mu 2019 ryitwa “Tour de l’Espoir Memorial Sakumi Anselme”, Shemu Nsengiyumva wakiniraga ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana niwe waryegukanye.
Mu ngimbi ryatwawe na Iradukunda Emmanuel (wakiniraga Fly Cycling Team) na Ndiraba Yussuf mu batarabigize umwuga.
Ibyo twamenya kuri iri Siganwa
Iri siganwa rigamije kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari Visi Perezida wa FERWACY, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse kuba umukunzi w’uyu mukino, yari n’umuterankunga wawo.
Umuhungu wa Sakumi, Rusagara Serge akaba n’umuhungu wa Sakumi Anselme, avuga ko izina Maguru Coffee, ari izina ritavutse uyu munsi kuko ryabayeho mbere ya Jenoside.