Fabien Doubey ukinira Ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa, yegukanye Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 17.
Uyu mukinnyi w’Umufaransa w’Imyaka 31, yayegukanye nyuma yo gukoresha 19:35:12.
N’ubwo Doubey yatwaye iri Siganwa, ariko ntabwo byavuzweho rumwe, kuko Etape ya 7 ari nayo yari iyanyuma, itakinwe yose.
Iyi Etape yari gukinirwa mu Mujyi wa Kigali ku ntera ya Kilometero 74, abakinnyi bazenguruka inzira izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi iteganyijwe muri Nzeri hagati ya 21-28.
Gusa, ntabwo ariko byagenze, kuko abakinnyi 64 muri 69 batangiye isiganwa, bakinnye igice kimwe nacyo kitarangiye.
Inzira yari gukinwa yari: KCC (Gutangira) -Gishushu RDB-MTN HQ-Kabuga ka Nyarutarama-Road to UTEXRWA-Road to Tennis Club-Frontier-Gold Club (Running Field) -SOS-MINAGRI-Meridien-KBAC-RIB HQ-Kimicanga-Kimihurura- (Kwa Mignone-Paved Road-Kabindi-KABC-KCC.
KCC (Start) Gishushu RDB-MTN HQ-Road to UTEXRWA-Road to Tennis Club-Golf Club (Running Field) -SOS-MINAGRI-Merdien-KBAC-RIB HQ-Kimicanga-Sopetrade-Downtown-Roundabout-Traffic Police-Nyabugogo-Gitikinyoni-Ruliba-Norvège-Mont Kigali-Nyamirambo-Ghadaffi Mosque-Tapis Vert-Kimisagara-Kwa Mutwe (Mûr de Kigali)-Biryogo-Ku Cyapa-Biryogo-ONATRACOM-Gitega-Statistique-CHIC (Town roundabout) -Round Point-Payage-Sopetrade-Kimicanga-Kimihurura (Kwa Mignone-Paved-Kabindi-Kigali Convention Center (KCC/Gusoza).
Uko yari ipanzwe ntabwo ariko yakinwe. Ku ikubitiro, babanje gutangira bari buyikine yose. Nyuma y’uko abakinnyi baguye isiganwa rigitangira, hemejwe ko hakinwa inzira ya KCC (Gutangira) -Gishushu RDB-MTN HQ-Kabuga ka Nyarutarama-Road to UTEXRWA-Road to Tennis Club-Frontier-Gold Club (Running Field) -SOS-MINAGRI-Meridien-KBAC-RIB HQ-Kimicanga-Kimihurura- (Kwa Mignone-Paved Road-Kabindi-KABC-KCC, bakayinyuramo inshuro 4. Gusa nazo ntabwo zubahirijwe, kuko ubwo hari hasigaye kuzenguruka inshuro 1, abashinzwe gutegura iri siganwa bemeje ko ikirere kitameze neza, bityo rigomba gusorezwa aho ryari rigereye, hagashingirwa ku bihe abakinnyi bari bafite muri Etape ya 6, Nyanza-Kigali.
Iyi Mvura yabaye nyirabayaza yo gusubika iri siganwa ritarangiye, yatangiye kugwa mu masaha ya saa tanu n’igice ku Isaha ya Kigali.
Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), bwatangaje ko bwahisemo kurihagarika bushingiye ku mategeko ya UCI agenga amarushanwa mu gihe Ikirere kitameze neza.
Bityo, hashingiwe ku bihe bya Etape ya 6, Fabien Doubey ahita yegukana Tour du Rwanda arusha Amasegonda 6 gusa, Umunya-Eritrea, Henok Mulubrahan wakoresheje 19:35:18.
Kwegukana Tour du Rwanda kwa Fabien Doubey, kwamugize umukinnyi mukuru mu myaka wegukanye iri siganwa mpuzamahanga rya mbere ku Mugabane w’Afurika.
Ku ruhande rw’abakinnyi b’Abanyarwanda, Vainqueur Masengesho wakiniraga Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, niwe mukinnyi wasoreje ku mwanya mwiza (7), arushwa amasegonda 51 na Doubey.
Mu bandi bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza, harimo Shemu Nsengiyumva ukinira Ikipe ya Java-InovoTec wahembwe nk’Umukinnyi urusha abandi kuzamuka, na Samuel Niyonkuru ukinira Ikipe ya Amani yo muri Kwenya, wahembwe nk’umukinnyi wayoboye isiganwa mu gihe kirekire.