Amagaju yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino wo kwipima mbere y’uko Shampiyona itangira

0Shares

Ikipe y’Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe, yatsinzwe na Rayon Sports FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwipima mbere y’uko Shampiyona y’i 2024-25 itangira, waraye ukiniwe kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bugingo Hakim, Adam Bagayogo na Paul Jesus, mu gihe icy’Amagaju FC cyatsinzwe na Rachid Mapoli Yekini.

Mu gihe Amagaju FC yafashe uyu mukino nk’uwo kwipima, ku ruhande rwa Rayon Sports byari birenze ibyo, kuko nk’utangiza Icyumweru kitiriwe Ryaon Sports, gikomatanyije no kwishimira Imyaka 10 iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru ikorana n’Uruganda rwa Skol nk’Umuterankunga w’ibanze.

Saa Cyenda ku Isaha y’i Huye ari na yo ya Kigali, Abafana bari bakubise n’iyonka muri iyi Sitade, cyane ko kwinjira byari byagizwe ubuntu.

Ndayishimiye Richard w’ikipe ya Rayon Sports, yayifashije gutangira yiharira umupira, gusa ibi nta gitutu byashyize ku Amagaju FC.

Ku munota wa 15 w’umukino, Umukongomani Useni Kiza Seraphin ukinira Amagaju FC, yunyuguje ba myugariro ba Rayon Sports, ahindura umupira imbere y’izamu washoboraga guteza ibibazo, gusa, Omar Gning awushyira muri koroneri nayo itagize icyo itanga.

Ku munota 27, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Bugingo Hakim. Ni nyuma y’umupira muremure yahawe na Ndayishimiye Richard.

Nyuma y’iki igitego, Rayon Sports yakomeje kurema uburyo bubyara ibitego. Fitina Ombolenga yazamukanye umupira, agiye kuwinjirana mu rubuga rw’amahina, Matumona aratabara awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 40, izimana Ipthi Hadji yateye Kufura nziza yari igiye gutuma Amagaju FC agombora, Kambanda Emmanuel ntiyawubyaza umusaruro.

Amagaju FC yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Rayon Sports, ndetse biza kuyahira bivuye ku gitego cyatsinzwe na Rachid Mapoli Yekini.

Ku munota wa 90+1’ ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Jesus Paul nyuma y’amakosa yakozwe na ba myugariro b’Amagaju FC.

Mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yaherukaga kunganya na Gorilla FC.

Abakinnyi 11 bitabajwe n’impande zombi

Rayon Sports FC:

  1. Ndikuriyo Patient
  2. Ombolenga Fitina
  3. Gning Omar
  4. Nshimiyimana Emmanuel
  5. Bugingo Hakim
  6. Kanamugire Roger
  7. Ishimwe Fiston
  8. Rukundo Abdoulhaman
  9. Iraguha Hadji
  10. Ndayishimiye Richard
  11. Iradukunda Pascal.

Amagaju FC:

  1. Kambale Kilo Dieume
  2. Dusabe Jean Claude
  3. Bizimana Ipthi Hadji
  4. Abdel Matumona Wakonda
  5. Tuyishime Emmanuel
  6. Sebagenzi Cyrille
  7. Kambanda Emmanuel
  8. Gloire Shabani Salomon
  9. Useni Kiza Seraphin
  10. Ndayishimiye Edouard
  11. Niyitegeka Omar.

Amafoto

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *