Amagaju FC yakiriye abakinnyi bashya mu birori byo kwifurizanya Umwaka mushya

0Shares

Impera z’Icyumweru zari iz’ibyishimo ku bakinnyi, abakozi n’abafana b’ikipe y’Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Iyi kipe yakiriwe ku meza yifurizwa Umwaka mushya w’i 2025 ndetse hanareberwa hamwe umusaruro wagezweho mu mikino ibanza ya shampiyona y’i 2024-25.

Kimwe mu byishimiwe, n’intsizi iyi kipe yakuye kuri APR FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona, wakiniwe mu Karere ka Huye.

Muri iki gikorwa, iyi kipe yaboneyeho kwakira abakinnyi bane bashya yongeyemo ngo bazayifashe mu mikino yo kwishyura. Imikino yo kwishyura iteganyijwe gutangira tariki ya 07 Gashyantare ntagihindutse.

Aba bakinnyi bashya, batatu bakina basatira izamu, undi ni myugariro. 

Twizeyimana Innocent, Umunyarwanda wakinaga mu Ikipe ya Racine Club yo muri Ivory Coast n’umwe mu baguzwe. Yasinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yashinzwe n’Umutware Rutaremara.

Uretse Twizeyimana, Amagaju yasinyishije kandi Umukongomani, Kwadravelle Kamba Innocent imukuye muri Marsa-Tunisie.

Yasinye amasezerano y’amezi atandatu. Bivuze ko amazeserano ye azarangirana n’imikino yo kwishyura.

Hasinye kandi Bosuandole Bokwala Merveille, Umukongomani wakinaga mu ikipe ya As Kivu United. Yemeranyijwe n’Amagaju FC kuzayakinira mu gihe cy’amezi cumi n’abiri.

Wesunga Nasuru ukomoka muri Uganda, nawe n’umwe mu bakinnyi basinyije Amagaju FC, yari asanzwe akina mu Ikipe ya Kibuli United. Yasinye amasezerano azamugeza mu 2027.

Amafoto

Wesunga Nasuru, akina nka rutahizamu unyura ku ruhande

 

Bosuandole Bokwala Merveille

 

Kwadravelle Kamba Innocent
Twizeyimana Innocent.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *