Amafoto: Uko byifashe i Busogo aho Umukandida wa FPR-Inkotanyi ‘Paul Kagame’ yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, mu Rwanda hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bifuza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere ndetse n’abadepite.

Aba bakandida ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi, Habineza Frank wa Green Party na Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga.

Ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi, ukwiyamamaz bahisemo kubitangira mu Karere ka Musanze, i Busogo, ku Kibuga cy’Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi.

Aha, hahuriye abaturage barimo abo mu Turere twa; Musanze, Burera, Nyabihu, Rulindo, Gakenke na Gicumbi.

Paul Kagame ubwe niwe wigiriye kuri iyi Site, aherekejwe n’abandi bo muri Komite ya FPR-Inkotanyi barimo Umunyamabanga wayo, Gasamagera Wellars n’abandi.

Hari kandi abandi barwanashyaka b’indi mitwe 8 yahisemo kwifatanye na FPR-Inkotanyi muri uru rugendo.

Ku isonga, hari; Mukabarisa Donatille uyobora Ishyaka ya PL na Dr Kalinda Francois usanzwe uyobora SENA y’u Rwanda. Dr Kalinda Francois akomoka mu Ishyaka rya PSD.

Ku isaha ya saa na 11:45′ nibwo Perezida Kagame Paul yari asesekaye i Busogo, aho yari ategerezanyijwe amatsiko n’abanyamuryango batari bacye babukereye.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *